Soma ibirimo

Umuvandimwe Hamilton Vieira ari kumwe n’umusemuzi wo mu rurimi rw’amarenga yo muri Burezili, atangaza ko hasohotse Bibiliya, abantu bagakoma amashyi

26 NZARI 2022
BUREZILI

Bibiliya yuzuye y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yo mu rurimi rw’amarenga yo muri Burezili yabonetse

Bibiliya yuzuye y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yo mu rurimi rw’amarenga yo muri Burezili yabonetse

Ku Cyumweru tariki ya18 Nzeri 2022, umuvandimwe Hamilton Vieira uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Burezili, yatangaje ko Bibiliya yuzuye y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yo mu rurimi rw’amarenga yo muri Burezili yabonetse. Ubu ikaba iri ku rubuga rwa jw.org no kuri porogaramu ya JW Library mu rurimi rw’amarenga. Porogaramu yo gutangaza ko iyo Bibiliya yasohotse, yabereye mu nzu mberabyombi yo ku biro by’ishami bya Burezili abantu bagera ku 36.300 bayikurikirana irimo kuba bakoresheje ikoranabuhanga.

Abavandimwe na bashiki bacu bari kwifotoza berekana Bibiliya yo mu rurimi rw’amarenga yo muri Burezili, bakoresheje ibikoresho byabo bya elegitoroniki

Iyi ni yo Bibiliya ya mbere yuzuye isohotse mu rurimi rw’amarenga yo muri Burezili kandi ni iya gatatu imaze gusohoka ku isi. Imirimo yo guhindura iyi Bibiliya yatangiye mu mwaka wa 2006, bahereye ku ivanjiri ya Matayo. Nyuma yayo ibindi bitabo byagendaga birangira bahitaga babisohoka.

Mushiki wacu witwa Angellyca ufite ubumuga bwo kutavuga, yaravuze ati: “Mbere nageragezaga gusoma Bibiliya yo mu Giporutigali, icyakora kuyosobanukirwa byarangoraga. Ubu iyo ndi gusoma Bibiliya yo mu rurimi rw’amarenga yo muri Burezili, ndayisobanukirwa cyane ku buryo niyumvisha imimerere yabavugwa mu nkuru.”

Umwe mu bahinduzi bo mu rurimi rw’amarenga yo muri Burezili ari gufata amashusho muri sitidiyo

Mu mwaka wa 1982, Ni bwo Abahamya ba Yehova batangije itorero rya mbere ryo mu rurimi rw’amarenga mu mugi wa Rio de Janeiro. Ubu hari ababwiriza bagera ku 9.500 bari mu matorero 246, amatsinda 337 n’amatsinda ataremerwa 63 bikoresha ururimi rw’amarenga yo muri Burezili.

Iyi Bibiliya igaragaza urukundo Yehova akunda abavandimwe na bashiki bacu bafite ubumuga bwo kutumva. Dusenga dusaba ko iyo mpano y’agaciro, yazafasha abantu benshi bakamenya Yehova n’umwana we kandi bakabona inzira y’ubuzima bw’iteka.—Yohana 17:3.