Soma ibirimo

10 UKUBOZA 2019
BUREZILI

Gahunda idasanzwe yo kubwiriza mu byaro byo muri Burezili

Gahunda idasanzwe yo kubwiriza mu byaro byo muri Burezili

Abahamya ba Yehova babarirwa mu bihumbi bo muri Burezili bakora uko bashoboye kose ngo bageze ubutumwa bwo muri Bibiliya ku bantu bo mu bice by’icyaro byo muri Burezili. Iyo gahunda idasanzwe, yatangiye ku itariki ya 1 Nzeri 2018, kandi izakomeza igeze ku itariki ya 31 Ukuboza 2019. Kugeza ubu, ababwiriza basaga 80.000 bifatanyije muri iyo gahunda, kandi abantu basaga 16.000 batangiye kwiga Bibiliya babifashijwemo n’Abahamya ba Yehova.

Burezili ni cyo gihugu cya gatanu mu bihugu binini ku isi. Ugenekereje, abaturage bagera kuri miriyoni 28 bibera mu duce tw’icyaro. Nanone, abagera kuri miriyoni 22 baba mu migi no mu midugudu yitaruye. Iyo gahunda yihariye yo kubwiriza, imaze gukorerwa mu mafasi asaga 1.600. Hari ababwiriza bakora ingendo z’ibirometero birenga 2.000 kugira ngo bagere aho babwiriza.

Hari umubwiriza wageze mu rugo rw’umusaza warimo atunganya ikawa yari aherutse gusarura. Uwo musaza yahaye ikaze uwo mubwiriza, ahamagara n’umugore we, aramubwira ati: “Ngwino twumve uyu muntu uje kutwigisha Bibiliya!”

Uwo musaza n’umugore we bahise batangira kubaza ibibazo byinshi. Bifuzaga kumenya uko bigenda iyo umuntu apfuye, impamvu Imana ireka imibabaro ikabaho, kumenya niba gutanga amaturo bikwiriye, uko umuntu yakemura ibibazo byo mu muryango n’ibindi. Uwo musaza yatangajwe cyane no kubona uwo mubwiriza abasubiza ibyo bibazo byose yifashishije Bibiliya, maze avuga ko mu gitondo cy’uwo munsi, yari yasenze Imana ayisaba ko yabona ibisubizo by’ibibazo yibazaga. Uwo musaza n’umugore we, baje mu materaniro kandi ubu bakomeje kwiga Bibiliya.

Mu kandi gace, haguye imvura nyinshi maze Abahamya babwirizaga ku nzu n’inzu bajya kugama kwa muganga. Igihe bari aho, babajije umugore n’umukobwa we bahasanze icyo bifuza kubaza Imana. Uwo mukobwa yavuze ko yifuza kuzongera kubona nyirakuru wari warapfuye. Abo babwiriza babasomeye imirongo yo muri Bibiliya ivuga ibirebana n’umuzuko, kandi babereka videwo yacu ifite umutwe uvuga ngo: “Vuba aha umuzuko uzabaho nta kabuza.”

Baje kongera gusura uwo mugore iwe, maze we n’abagize umuryango we batangira kubigisha Bibiliya. Uwo mugore n’abakobwa be baje mu materaniro, kandi bakomeje kwiga Bibiliya binyuze kuri terefoni.

Bibiliya ivuga ko n’abantu bo ku mpera y’isi bari kumva ibyerekeye Ubwami bw’Imana. Biragaragara ko iyo gahunda idasanzwe yo kubwiriza muri Burezili izagira uruhare mu isohozwa ry’ubwo buhanuzi.​—Zaburi 72:8.