Soma ibirimo

Ibumoso: Ikarita yerekana uduce twabwirijwemo muri gahunda yihariye yamaze amezi ane. Udufoto duto (uva ibumoso ugana iburyo): Abavandimwe na bashiki bacu bari kubwiriza mu rurimi rw’Ikiwapishana, mu rurimi rw’Ikigizavante n’ururimi rw’Igihansiriki

8 KANAMA 2024
BUREZILI

Gahunda yo kubwiriza muri Burezili yatumye ukuri ko muri Bibiliya kubwirizwa mu ndimi 11

Gahunda yo kubwiriza muri Burezili yatumye ukuri ko muri Bibiliya kubwirizwa mu ndimi 11

Kuva ku itariki ya 1 Werurwe kugeza ku itariki ya 30 Kamena 2024, Abahamya ba Yehova barenga igihumbi, bitabiriye gahunda yo kubwiriza yabereye muri Burezili. Iyo gahunda yateguwe igihe hasohokaga igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose mu ndimi 11 zikoreshwa muri icyo gihugu. Ibyo byatumye abantu bagera hafi kuri 300 basaba kwiga Bibiliya.

Bashiki bacu babiri bari kuganira n’umugabo uvuga ururimi rw’Igihansiriki mu mujyi wa Nova Petrópolis

Hari umugore uvuga ururimi rw’Ikigizavante utuye mu mujyi wa Campinápolis wabajije ababwiriza ati: “Ese ni mwebwe mukora amavidewo asohoka mu rurimi rwanjye? Nari maze igihe kinini mbashaka ariko narababuze. None ndababonye.” Yababwiye ko yigeze kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova ariko akaza kubihagarika kuko atumvaga Igiporutugali. Icyakora igihe yamenyaga ko hari amavidewo n’ibitabo bisigaye biboneka mu rurimi rw’Ikigizavante yatangiye gushaka Abahamya ba Yehova, maze yongera kwiga Bibiliya.

Mu mujyi wa Santa Maria de Jetibá hari mushiki wacu wagiranye ikiganiro inshuro eshatu n’umugore wari ushimishijwe n’ukuri ko muri Bibiliya uvuga ururimi rw’Igipomerani. Igihe uwo mushiki wacu yamusuraga ku nshuro ya gatatu, uwo mugore yamubwiye ko ku munsi wabanjirije ikiganiro bagiranye bwa mbere, yari yasenze Imana ayisaba ko yamwigisha uko yayisenga mu buryo bukwiriye. Yahise yemera kwiga Bibiliya.

Mu mudugudu muto wo mu giturage giherereye mu majyepfo ya Burezili, hari abavandimwe bahuye n’umugore uvuga ururimi rw’Igikayinganga utari usanzwe azi Abahamya ba Yehova. Abo bavandimwe basomeye uwo mugore umurongo wo muri Zaburi 83:18 bamusobanurira ko izina ry’Imana ari Yehova. Byaramurenze, maze arababwira ati: “Nta muntu n’umwe wigeze ambwira ko Imana ifite izina bwite.” Yahise yemera kwiga Bibiliya.

Igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose mu rurimi rw’Igihansiriki, Igikayinganga, Igikayiwa, Ikimakushi, Ikinengatu, Igipomerani, Igisateré-Mawé, Igitaliyani, Igitikuna, Ikiwapishana n’Ikigizavante. Iyo gahunda yateguwe igihe icyo gitabo cyasohokaga muri izo ndimi

Kimwe n’abavandimwe bo muri Burezili, twishimira ko abantu benshi bamenya byinshi ku byerekeye “ubutumwa bwiza bw’iteka” buboneka mu Ijambo ry’Imana, ku buryo na bo bifatanya mu gusingiza Yehova.—Ibyahishuwe 14:6, 7.