Soma ibirimo

Ibiro by’ishami byari mu mujyi wa Rio de Janeiro mu mwaka wa 1923, aho ibiro by’ishami biri muri iki gihe mu gace ka Cesário Lange

7 WERURWE 2023
BUREZILI

Hashize imyaka 100 Beteli yo muri Burezili ishyigikira umurimo wo kubwiriza

Hashize imyaka 100 Beteli yo muri Burezili ishyigikira umurimo wo kubwiriza

Mu mwaka wa 2023 ibiro by’ishami byo muri Burezili bizaba byujuje imyaka 100. Muri iyo myaka yose, muri Burezili hagiye haba ukwiyongera n’ubu kugikomeza. Ibyo bigaragaza ko Yehova ashyigikiye umurimo ukorerwa muri icyo gihugu.

Amateka y’umurimo wo kubwiriza muri Burezili ahera ahagana mu myaka ya 1890, igihe amagazeti ya mbere y’Umunara w’Umurinzi icyo gihe witwaga Zion’s Watch Tower and Herald of Christ’s Presence watangwaga muri icyo gihugu. Umubare w’abantu bashishikazwaga n’iyo gazeti watangiye kugenda wiyongera. Ubwo rero muri Werurwe 1923, umuvandimwe J. F. Rutherford yohereje umuvandimwe George Young kugira ngo afungure ibiro by’ishami muri icyo gihugu no gukurikirana umurimo wo kubwiriza.

Umuvandimwe Young yakodesheje inzu ntoya yo gukoreramo mu mujyi wa Rio de Janeiro, kuva ubwo hahindutse ibiro by’ishami bya mbere byafashaga abavandimwe bo muri Burezili n’abo muri Amerika y’Epfo yose muri rusange. Yatangije gahunda yo guhindura inyandiko zacu, ziva mu Cyongereza bazishyira mu Giporutugali, bakazicapisha mu macapiro y’abacuruzi.

Mu mwaka wa 1925, umuvandimwe Young yakomereje umurimo w’ubumisiyonari muri Arijantine, ubwo rero umuvandimwe John Rainbow yahise ahabwa inshingano yo kugenzura ibikorwa byo ku biro by’ishami byo muri Burezili. Mu mwaka wa 1926, Icyicaro Gikuru cyakoreraga i Brooklyn mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyohereje imashini ntoya icapa muri Burezili. Ibyo byatumye abavandimwe bacu bo muri Burezili batangira kwicapira inyandiko zacu.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 1945, abamisiyonari bari barangije mu ishuri rya Gileyadi boherejwe gufasha mu murimo muri Burezili. Yehova yarabafashije cyane kuburyo hagati y’umwaka wa 1948 n’uwa 1968 umubare w’ababwiriza wavuye ku 1.000 ugera ku 50.000. Ugereranyije mu myaka itatu ishize, buri mwaka habatizwaga abantu barenga 21.000. Ubu muri Burezili hari ababwiriza bagera ku 900.000 babwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Kubera uko kwiyongera bagiye bongera kandi bakavugurura inyubako z’ibiro byishami inshuro nyinshi. Mu mwaka wa 1980, ibiro by’ishami byimukiye mu mujyi wa Cesário Lange uherereye ku bilometero 150 uvuye mu mujyi wa São Paulo. Kuva icyo gihe izo nyubako zo mu mujyi wa Cesário Lange zaguwe inshuro eshatu. Muri iki gihe hari abavandimwe na bashiki bacu barenga 1.200 bahakorera.

Twishimira kuba Yehova akomeje guha umugisha abagaragu be mu murimo wo guhindura abantu abigishwa muri Burezili mu myaka irenga ijana ishize.—1 Abakorinto 3:7.