22 KAMENA 2022
BUREZILI
Hashize imyaka 75 Abahamya ba Yehova bemewe n’amategeko muri Burezili
“Ukwizera kwacu, ishyaka no kwiringira Yehova ntibyigeze bigabanuka
Ku itariki ya 23 Kamena 1947, ni bwo umuryango w’Abahamya ba Yehova wemewe n’amategeko muri Burezili. Sociedade Torre de Vigia de Bíblias e Tratados (Watch Tower Bible and Tract Society) ni wo muryango wo mu rwego rw’amategeko ukoreshwa muri Burezili mu gihe cy’imyaka 75 ishize. Kugira ngo umuryango wacu wemerwe n’amategeko muri icyo gihugu, abavandimwe bamaze imyaka imyaka myinshi barwanywa.
Ku itariki ya 13 Ukwakira 1945, ababwiriza bo muri Burezili basohoye inyandiko isaba ko Abahamya ba Yehova bemerwa muri icyo gihugu. Ababwiriza bagera kuri 400 basabye abantu bagera ku 44.411 ngo babasinyire. Nanone bandikiye perezida ariko ntibabona igisubizo.
Mu mwaka wa 1946 Burezili yatangiye kugendera ku itegeko nshinga rishya. Iryo tegeko nshinga ryarimo amategeko yemerera umuryango wa Watch Tower Bible and Tract Society gukorera muri icyo gihugu. Muri uwo mwaka, muri icyo gihugu ababwiriza bagera kuri 442 ni bo batangaga raporo.
Abanyamadini ntibishimiye icyo cyemezo cyo kwemerera Abahamya ba Yehova gukora ku mugaragaro. Nyuma y’imyaka itatu, ni ukuvuga ku itariki ya 3 Ugushyingo 1949, abanyamadini bashyize igitutu kuri perezida wa Burezili kugira ngo ashyireho itegeko ryo guhagarika umuryango w’Abahamya wo mu rwego rw’amategeko. Abavandimwe bajyanye ikirego mu rukiko. Urwo rubanza rwarakomeje bigera ku itariki ya 8 Mata 1957. Icyo gihe ni bwo perezida mushya yashyizeho itegeko ryemerera umuryango wa Watch Tower Bible and Tract Society gukorera muri Burezili.
Igihe abavandimwe bari bahanganye n’ibibazo byo mu rwego rw’amategeko, Yehova yakomeje guha umugisha umurimo wo kubwiriza. Umuvandimwe Djalma Mendes Souto, yabatijwe mu mwaka wa 1941 kandi akaba yari umwe mu bahagarariye Watch Tower Society muri in Burezili. Yaravuze ati: “kubera ko twakomeje kugira ukwizera, ishyaka no kwiringira Yehova, umubare w’ababwiriza wakomeje kwiyongera. Twarishimye cyane igihe mu mwaka wa 1947, umubare w’ababwiriza warengaga 1000, akaba ari bwo bwa mbere byari bibaye.”
Kuva icyo gihe, Abahamya ba Yehova bo muri Burezili bariyongereye cyane. Mu mwaka wa 2021, umubare w’ababwiriza bo muri Burezili wageze ku 913.479 kandi ku rwibutso rw’urupfu rwa Yesu hateranye abantu 2.184.856. Ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu mwaka wa 2021 ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Dukomezwa no kwizera,” ryahinduwe mu ndimi 15, harimo 10 z’abasangwabutaka.
Duterwa inkunga no kuba Yehova akomeje guha umugisha abavandimwe bitewe n’umurimo bamukorera muri Burezili. Kuba abavandimwe barakomeje kwihangana nubwo barwanyijwe na leta bigaragaza ko Yehova akiza abamwiringira.—Yesaya 25:9.