Soma ibirimo

Ibumoso: Ibiro by’ishami bya Brezili biri hafi ya São Paulo. Iburyo: Abavoronteri bakora imirimo yo kuvugurura Beteli yo muri Brezili

6 GICURASI 2022
BUREZILI

Hatangiye imirimo yo kuvugurura ibiro by’ishami byo muri Burezili

Hatangiye imirimo yo kuvugurura ibiro by’ishami byo muri Burezili

Ku biro by’ishami byo muri Brezili biri ku birometero 140 mu burengerazuba bw’umugi wa São Paulo, hatangiye umushinga utoroshye wo kuvugurura. Intego y’uwo mushinga ni ukuvugurura inyubako za Beteli, gusimbuza ibikoresho bimwe hamwe no gusiga amarangi. Kuvugurura amazu ya Beteli ntibyoroshye. Bagomba guteganya neza uko imirimo izakorwa kugira ngo bitazabangamira imirimo ihakorerwa. Urugero, abagize umuryango wa Beteli bagomba kubonerwa amacumbi y’igihe gito mu gihe ibyumba byabo birimo gukorwa. Biteganyijwe ko iyo mirimo yo gusana izarangira mu myaka itanu.

Ugereranyije hazavugururwa metero kare zigera ku 75 000, harimo ibiro n’ibyumba byo kubamo 650. Ibyo bizatuma amazu yo kuri ibyo biro by’ishami agira akamaro cyane kandi abe ahuje n’igihe. Urugero, ibiro bizaba bifite ibikuta bishobora kwimurwa mu buryo bworoshye ku buryo bashobora kugira icyo babihinduraho igihe icyo ari cyo cyose bikenewe. Muri buri cyumba igikoni kizongerwaho gato kandi hazongerwamo ahantu ho kumesera. Nanone hazashyirwamo ibikoresho bigezweho bitangiza ibidukikije, bizatuma bakoresha neza amazi n’umuriro w’amashanyarazi.

Abavandimwe na bashiki bacu bafasha muri uwo mushinga bazaba mu macumbi y’agateganyo ari kuri ibyo biro by’ishami. Ayo macumbi akubiyemo inzu y’ububiko yahinduwemo ibyumba 25 byo kubamo. Nanone kontineri 91 zahinduwemo ibyumba byo kubamo igihe gito kandi ziri hafi ya Beteli.

Kontineri zahinduwemo ibyumba abavoronteri bazajya babamo

Umuvandimwe Joel Grigor ukora muri uwo mushinga yaravuze ati: “Twiboneye ko umuryango wa Yehova utarimo gukora iyi mirimo gusa ahubwo urimo no gutoza abavandimwe imirimo. Abenshi mu bavoronteri baza batazi na busa ibyo kubaka cyangwa bazi utuntu duke, ariko ubu na bo baratojwe none na bo barimo gutoza abandi.”

Twizeye tudashidikanya ko Yehova azaha imigisha abagize ubwoko bwe “bitanga babikunze” muri uyu mushinga ndetse no mu yindi mishinga myinshi y’umuryango wacu.—Zaburi 110:3.