Soma ibirimo

4 GASHYANTARE 2020
BUREZILI

Ibikorwa by’isuku birarimbanyije nyuma y’umwuzure wibasiye Burezili

Ibikorwa by’isuku birarimbanyije nyuma y’umwuzure wibasiye Burezili

Kuva ku itariki ya 18 Mutarama 2020, intara ya Espírito Santo n’iya Minas Gerais, zaguyemo imvura idasanzwe, iteza imyuzure. Ayo mazi y’umwuzure, yashenye amazu, atembana imodoka, arandura n’ibiti. Abayobozi bavuga ko abantu babarirwa mu bihumbi bavanywe mu byabo, naho abarenga 60 bakahasiga ubuzima.

Mu ntara ya Espírito Santo

Mu mugi wa Iconha n’uwa Alfredo Chaves, amazi y’umwuzure yashenye inzu ikenda z’Abahamya ba Yehova, zari zituwemo n’abavandimwe na bashiki bacu 27. Igishimishije ariko, ni uko nta n’umwe muri bo wagize icyo aba.

Hari abavoronteri bagera ku 100 bitangiye gufasha abo bavandimwe bacu bahuye n’ibyo biza. Abasaza b’itorero bashishikarije abandi Bahamya gutanga imfashanyo zirimo ibyokurya, amazi n’imyambaro. Nanone bakora imirimo yo gusukura amazu arimo ibyondo, yaba ari ay’Abahamya cyangwa abatari bo.

Mu ntara ya Minas Gerais

Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu n’umwe wagize icyo aba. Icyakora, hari Amazu y’Ubwami atanu yangiritse, naho imiryango 50 y’Abahamya ivanwa mu byabo. Hari abavandimwe bari babuze uko bahunga kubera umwuzure, bahungiye muri etaje, biba ngombwa ko bahungishwa n’ubwato. Abo bavandimwe na bashiki bacu bose bacumbikiwe mu ngo z’abandi Bahamya.

Mu ntara ya Espírito Santo n’iya Minas Gerais, hahise hashyirwaho Komite Zishinzwe Ubutabazi kugira ngo zikurikirane ibikorwa by’ubutabazi. Nanone kandi, izo komite zikorana bya hafi n’abagenzuzi b’uturere n’abasaza b’amatorero yo muri izo ntara kugira ngo bafashe ababwiriza bagezweho n’ibyo biza.

Dukomeje gusenga dusabira abo bavandimwe bacu bahuye n’ibyo biza. Dushimishwa no kuba Yehova abaha imbaraga, akabahumuriza kandi akabafasha kubona ibyo bakeneye binyuze ku Bakristo bagenzi babo.—Zaburi 28:7.