18 NYAKANGA 2019
BUREZILI
Ikoraniro mpuzamahanga rifite umutwe uvuga ngo: “Urukundo ntirushira!” ryabereye São Paulo muri Burezili
Itariki: 12-14 Nyakanga 2019
Aho ryabereye: São Paulo muri Burezili
Indimi: Ururimi rw’amarenga rwo muri Burezili, Icyongereza, Igifaransa, Igitaliyani, Igiporutugali n’Icyesipanyoli
Abateranye: 36.624
Ababatijwe: 291
Abaje baturutse mu bindi bihugu: 7.000
Ibiro by’Abahamya byatumiwe: Angola, Arijantine, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mozambike, Porutugali, Sikandinaviya, Silovakiya, Suriname, Tirinite na Tobago, u Bubiligi, u Bufaransa, u Butaliyani na Venezuwela
Inkuru y’ibyabaye: Igihe Maria Luiza Gonçalves, uhagarariye ikigo cyororerwamo inyamaswa cyo muri São Paulo, yahaga ikaze Abahamya baje kureba inyamaswa, yaravuze ati: “Hano dusanzwe twakira abashyitsi benshi. Ariko sinari narigeze mbona abashyitsi benshi kandi bafite gahunda bene aka kageni. Murangwa n’urukundo rwose. Iyo umuntu yitegereje ukuntu muhoberana, akabona ukuntu buri wese yita kuri mugenzi we n’uko muririmba, asanga mukundana rwose.”
Abavandimwe na bashiki bacu bakira abashyitsi ku kibuga k’indege mpuzamahanga cya Guarulhos, mu mugi wa São Paulo
Abavandimwe bo mu mugi wa São Paulo n’abo ku biro by’ishami bya Burezili bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru mbere y’iryo koraniro mpuzamahanga
Abashyitsi barimo babwirizanya n’Abahamya bo mu mugi wa São Paulo
Abateranye bari ahabereye ikoraniro ku munsi wa mbere w’ikoraniro
Abateranye bandika ibivugirwa mu ikoraniro
Umuvandimwe Samuel Herd, wo mu Nteko Nyobozi atanga disikuru isoza ku wa Gatanu
Ku wa Gatandatu nyuma ya saa sita habaye umubatizo
Bashiki bacu bafashije abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona gukurikirana ikoraniro
Abateranye bifotoreza ahabereye ikoraniro
Abashyitsi bari mu murimo w’igihe cyose wihariye bapepera abateranye ku Cyumweru nyuma ya saa sita