Soma ibirimo

Ibintu bitandukanye byangijwe n’imvura idasanzwe yateje inkangu mu mugi wa Petrópolis

23 GASHYANTARE 2022
BUREZILI

Imvura nyinshi yateje inkangu kandi yangiza byinshi mu mugi wo muri Burezili

Imvura nyinshi yateje inkangu kandi yangiza byinshi mu mugi wo muri Burezili

Ku itariki ya 15 Gashyantare 2022, imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yateje inkangu mu mugi wa Petrópolis uri muri leta ya Rio de Janeiro muri Burezili. Iyo mvura yasenye amazu y’abaturage n’ay’ubucuruzi. Iyo mvura yaguye amasaha agera kuri 24.

Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Umuvandimwe 1 yarakomeretse bikomeye ajyanwa ku bitaro byo hafi aho. Ikibabaje n’uko umuhungu we ufite imyaka ibiri yatwawe n’inkangu bigatuma apfa

  • Hari n’undi muvandimwe wapfuye

  • Ababwiriza 86 bakuwe mu byabo

  • Amazu 2 yarasenyutse

  • Amazu 15 yarangiritse bikabije

  • Amazu y’Ubwami 2 yarangiritse bidakabije

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Hashyizweho komite zishinzwe ubutabazi kugira ngo ziyobore imirimo y’ubutabazi

  • Umugenzuzi usura amatorero n’abasaza b’amatorero bari guha ababwiriza ibiribwa, amazi n’imyambaro kandi bagahumuriza abahuye n’ibyo biza

  • Abavandimwe na bashiki bacu bakuwe mu byabo, babaye bacumbikiwe muri bene wabo no mu miryango y’abandi Bahamya

  • Imirimo y’ubutabazi ikorwa ari na ko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Dusenga dusabira abavandimwe na bashiki bacu bagezweho n’iki kiza kandi tuzi ko Yehova azakomeza ‘guhumuriza imitima yabo kandi akabatera gushikama,’ by’umwihariko ababuze ababo.—2 Abatesalonike 2:16, 17.