Soma ibirimo

4 MUTARAMA, 2022
BUREZILI

Imvura nyinshi yateje umwuzure mu majyaruguru y’iburasirazuba bwa Burezili

Imvura nyinshi yateje umwuzure mu majyaruguru y’iburasirazuba bwa Burezili

Kuva ku itariki ya 24 kugeza ku ya 26 Ukuboza 2021, imvura nyinshi yaguye mu ntara ya Bahia, muri Burezili. Kandi yagize ingaruka ku bantu barenga 640 000. Hari ingomero zasenyutse ziteza umwuzure mu migi myinshi kandi imihanda igana muri iyo migi yarangiritse.

Ingaruka zageze ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wakomeretse

  • Ababwiriza 273 bavanywe mu byabo

  • Inzu 109 zarangiritse bidakabije

  • Inzu z’Ubwami 3 zarangiritse bidakabije

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Hashyizweho Komite Ishinzwe Ubutabazi kugira ngo itange amazi, ibyokurya n’imyambaro

  • Ababwiriza bavanywe mu byabo baracyacumbikiwe na bene wabo cyangwa abandi babwiriza

  • Ibikorwa byose by’ubutabazi bikorwa ari nako bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Umuvandimwe Marcelo Ambrósio, ufasha muri Komite Ishinzwe Ubutabazi, yaravuze ati: “Kwibonera ukuntu abavandimwe bagaragaje urukundo muri ibi bihe byaduteye inkunga cyane kandi byatumye turushaho kwiyemeza gukomeza gukorera Yehova cyane.”

Tuzi ko Yehova azakomeza kubera “igihome kirekire” abavandimwe bacu bagezweho n’iki kiza.—Zaburi 9:9.