Soma ibirimo

Inzu y’Amakoraniro yo mu mujyi wa Recife um ntara ya Pernambuco muri Burezili, yarangiritse bikomeye

10 Kamena 2022
BUREZILI

Imyuzure n’inkangu byibasiye Burezili

Imyuzure n’inkangu byibasiye Burezili

Guhera tariki ya 25 Gicurasi 2022, imvura nyinshi yateje umwuzure n’inkangu mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Burezili. Intara ya Alagoas n’iya Pernambuco, ni zo zagezweho n’ingaruka zikomeye, aho Leta yatangaje ko imigi 42 iri mu bihe bidasanzwe. Abantu barenga 145.000 bavanywe mu byabo, kandi nibura abagera ku 129 barapfuye.

Ingaruka zageze ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wapfuye

  • Ababwiriza 3 barakomeretse bidakabije

  • Amazu 280 yarangiritse bidakabije

  • Amazu 22 yarangiritse bikomeye

  • Amazu y’Ubwami 23 yarangiritse bidakabije

  • Inzu 1 y’Amakoraniro yarangiritse bikomeye

Ibikorwa by’Ubutabazi

  • Abagize Komite Ishinzwe Ubutabazi batanze imfashanyo y’ibintu by’ibanze kandi bahumurije ababwiriza barenga 600 bakoresheje Bibiliya

  • Ibikorwa byose by’Ubutabazi bikorwa ari na ko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Dusenga dusaba ko abavandimwe bacu “bakomeza kugwiza imbaraga mu Mwami” muri iki gihe bahanganye n’ibiza bahuye na byo.—Abefeso 6:10.