28 UKUBOZA 2020
BUREZILI
Imyuzure n’inkangu byibasiye umugi wa Santa Catarina, muri Burezili
Aho byabereye
Mu gace ka Vale do Itajaí mu mugi wa Santa Catarina, mu magepfo ya Burezili
Ikiza
Ku wa Kane tariki ya 17 Ukuboza 2020, imvura ikaze yateje inkangu kandi yangiza ibintu byinshi cyane
Ingaruka zageze ku bavandimwe na bashiki bacu
Ababwiriza 22 bavanywe mu byabo
Ikibabaje kurushaho, ni uko hari mushiki wacu w’imyaka 65 wapfuye igihe inzu ye yasenywaga n’inkangu
Ibyangiritse
Amazu 15 yarangiritse bidakabije
Ibikorwa by’ubutabazi
Abagize Komite Ishinzwe Ubutabazi, umugenzuzi w’akarere, n’abasaza b’amatorero bo muri ako gace, barimo barahumuriza abavandimwe bose bagezweho n’icyo kiza harimo n’umuryango wapfushije mushiki wacu, kandi bakabaha ubufasha
Iyo komite yashyizeho itsinda ry’abavandimwe kugira ngo basure uduce twibasiwe n’icyo kiza, bamenye ubufasha abavandimwe baho bakeneye, kandi babafashe gusukura amazu yagezweho n’umwuzure. Nanone iyo komite yahaye ababwiriza amazi yo kunywa arenga litiro 2.000 n’ibyokurya. Ibyo byose byakorwaga ari na ko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Tubabajwe cyane n’uko hari mushiki wacu wishwe n’icyo kiza. Dutegerezanyije amatsiko igihe ibiza n’urupfu bizaba bitakiriho.—Ibyahishuwe 21:4.