Soma ibirimo

Ikigo kizajya kiberamo amashuri y’umuryango wacu kiri i Cabreúva muri Burezili. Agafoto ko hejuru: Abanyeshuri bari mu ishuri

20 UKUBOZA 2023
BUREZILI

Muri Burezili hafunguwe ikigo kizajya kiberamo amashuri y’umuryango wacu

Muri Burezili hafunguwe ikigo kizajya kiberamo amashuri y’umuryango wacu

Ku itariki ya 3 Ukuboza 2023, umuvandimwe Eduardo Martines wo muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Burezili yatanze disikuru yo kwegurira Yehova amazu, azajya aberamo amashuri y’umuryango wacu ari i Cabreúva muri Burezili. Iyo disikuru yatangiwe ku Nzu y’Amakoraniro yo muri ako gace. Abavandimwe na bashiki bacu barenga 2.400 baje muri ibyo birori imbonankubone kandi abarenga 4.900 babikurikiranye bakoresheje ikoranabuhanga.

Ibumoso: Umuvandimwe Eduardo Martines ari gutanga disikuru yo kwegurira Yehova ayo mazu. Hejuru iburyo: Abateranye bishimiye iyo gahunda. Hasi iburyo: Abarimu bamaze igihe bigisha bari kugira icyo babazwa

Ayo mazu agenewe amashuri y’umuryango wacu azajya aberamo Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami n’Ishuri ry’Abagenzuzi Basura Amatorero n’Abagore Babo. Ayo mazu ashobora kwakira amashuri atatu icyarimwe. Ubwo rero, buri mwaka ashobora kwakira abanyeshuri bagera kuri 600.

Umwarimu uri kuganira n’abanyeshuri

Mu mwaka wa 2020, abavandimwe baguze inzu yari hoteli bayinduramo inzu izajya iberamo amashuri y’umuryango wacu. Nubwo hari mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19, abavolonteri bakoze imirimo yo guhindura iyo nzu, bayikuramo ibyumba bitatu byo kwigiramo, ibyumba 54 byo kuraramo, icyumba cyo kuriramo n’ibiro. Ibyo byose babikoze ari na ko bakurikiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo. Imirimo y’ubwubatsi irangiye, bemereye abantu kuza kuyisura. Impamvu babikoze, ni ukugira ngo bafashe abantu batuye muri ako gace harimo n’abayobozi kumenyana n’Abahamya ba Yehova no kubasobanurira umurimo dukora wo kwigisha Bibiliya. Umwe mu bayobozi basuye ayo mazu yacu yaravuze ati: “Aya mazu mwubatse ni meza cyane kandi arakomeye. Niba hari ikintu dukoreye Imana, ni uku tuba tugomba kugikora.”

Ibumoso: Aho bakirira abantu. Iburyo: Aho abanyeshuri barara

Umuvandimwe Rogério Braganholo, wifatanyije muri uwo mushinga wo kuvugurura ayo mazu yaravuze ati: “Biragaragara ko Yehova yatuyoboye kuva uyu mushinga watangira kugeza urangiye. Kuba yaradufashije byanyibukije amagambo ari muri Zaburi 127:1, agira ati: ‘Iyo Yehova atari we wubatse inzu, abubatsi bayo baba bararuhiye ubusa bayubaka.’”

Twishimiye ko ayo mazu azafasha abavandimwe na bashiki bacu benshi bo muri Burezili kongera ubuhanga bwo ‘kwigisha neza.’—Tito 1:9.