Soma ibirimo

12 GASHYANTARE 2019
BUREZILI

Muri Burezili urugomero rwahitanye abantu

Muri Burezili urugomero rwahitanye abantu

Ku wa Gatanu tariki ya 25 Mutarama 2019, urugomero rwo mu mugi wa Brumadinho, ruherereye muri leta ya Minas Gerais muri Burezili, rwararidutse ruhitana abantu. Abantu bagera ku 150 bahasize ubuzima, naho abandi bagera ku 182 baburirwa irengero.

Muri Brumadinho hari amatorero abiri y’Abahamya ba Yehova agizwe n’abantu 180, kandi abenshi muri bo bakorera isosiyete y’aho icukura amabuye y’agaciro. Hari Abahamya bagera ku icumi barimo bakora muri icyo kirombe igihe urwo rugomero rwaridukaga. Nubwo hari abagera ku ikenda batagize icyo baba, twababajwe n’uko hari umusaza w’itorero waburiwe irengero. Nanone hari imiryango itanu y’Abahamya yavanywe mu byayo, kandi inzu imwe irasenyuka burundu.

Umwe mu bahagarariye ibiro by’Abahamya ba Yehova muri Burezili n’abagenzuzi basura amatorero yo muri ako gace, basuye abagezweho n’ayo makuba kugira ngo babahumurize bakoresheje Bibiliya kandi babahe n’ibindi by’ibanze bakeneye. Dusenga dusaba ko Data wo mu ijuru yahumuriza abagezweho n’ayo makuba bose kandi akabashyigikira.—Abaroma 15:5.