5 UKWAKIRA 2022
BUREZILI
Uburyo bufasha abafite ubumuga gukoresha JW.ORG bwerekanywe mu imurikagurisha
Ku itariki ya 1 kugeza ku ya 4 Nzeri 2022, Abahamya ba Yehova bari batumiwe mu imurikagurisha mpuzamahanga, ryari rigamije gufasha abafite ubumuga kumva bitaweho, kubafasha no kuborohereza gukoresha ikoranabuhanga. Iryo murika ryabereye i São Paulo muri Burezili. Iryo murika ni rimwe mu mamurikagurisha y’ingenzi agenewe gufasha abafite ubumuga gukoresha neza ikoranabuhanga abera muri Amerika y’Amajyepfo. Abantu barenga 46.000 baje muri iri murika.
Muri iryo murika abavandimwe na bashiki bacu bari bateguye aho berekanira ikoreshwa ry’urubuga rwa jw.org, porogaramu ya JW Library n’iya JW Library mu rurimi rw’amarenga. Aho hantu hari ibikoresho bya elegitoronike bakoreshaga berekana ibintu. Ababwiriza bafite ubumuga bwo kutabona n’abatabona neza, nabo bari bahari kugira ngo berekana uburyo bakoresha urubuga rwacu n’izo porogaramu.
Inzobere mu gufasha abafite ubumuga kumva bisanzuye mu bandi yasuye aho hantu, yaravuze iti: “Birashimishije cyane kubona ukuntu idini ryanyu ryita ku bantu bigeze aha, by’umwihariko abafite ubumuga.” Undi mushyitsi yaravuze ati: “Rwose ubu ni uburyo bwiza bwo gufasha abantu kumva bisanzuye mu bandi.”
Abahagarariye umuryango w’abatabona muri Burezili (ONCB) na bo bitabiriye iri murika ryo mu mwaka 2022. Bahagarariye ibiganiro byanyuraga kuri radiyo muri iri murika. Mu gihe cyo gufungura iri murika n’icyo kurisoza abavandimwe bagize ibyo babazwa n’abari bahagarariye ibiganiro byanyuraga kuri radiyo. Abavandimwe basobanuye uko Abahamya ba Yehova bafasha abafite ubumuga bwo kutabona, abatabona neza n’abafite ubumuga bwo kutumva atari abo muri Burezili gusa ahubwo na bo ku isi hose. Mu kiganiro kimwe, hari uhagarariye umuryango w’abatabona muri Burezili wavuze ko ku rubuga rwa jw.org hari ibintu byinshi byo mu rurimi rw’amarenga atari yarigeze abona ahandi.
Kuva mu bihe bya kera kugeza ubu, Yehova yagiye agaragaza ko yita ku bafite ubumuga (Abalewi 19:14). Twizera ko yishimira kuba Abahamya be bagera ikirenge mu cye bakagaragaza urukundo nk’urwo. Dutegereje igihe ‘amaso y’impumyi azahumuka n’amatwi y’ibipfamatwi akazibuka.’—Yesaya 35:5.