Soma ibirimo

18 MUTARAMA 2013
BUREZILI

Inkangu muri Burezili

Inkangu muri Burezili

Mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa Mutarama, imvura nyinshi yateje imyuzure n’inkangu muri leta ya Rio de Janeiro muri Burezili, bituma abantu barenga 3.000 bavanwa mu byabo. Raporo Abahamya ba Yehova batanze igaragaza ko mu bavandimwe babo 8.000 baba mu karere kibasiwe n’icyo kiza, nta n’umwe wagize icyo aba. Icyakora imiryango umunani y’Abahamya yatakaje ibyayo byose cyangwa bimwe muri byo, igihe amazu yayo yarengerwaga n’amazi. Abagize iyo miryango bacumbikiwe mu mazu ya bagenzi babo bahuje ukwizera na bene wabo. Komite ishinzwe iby’ubutabazi igizwe n’Abahamya babyitangiye imaze gutanga toni enye z’ibiribwa, amazi meza n’ibindi bintu bikenewe, iziha abantu bo mu turere twibasiwe kurusha utundi.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown wo mu Rwego Rushinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000

Muri Burezili: Pedro Catardo, tel. +55 15 3322 9000