24 WERURWE 2023
BURUKINA FASO
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yasohotse mu rurimi rw’Ikimure
Ku italiki ya 19 Werurwe 2023, umuvandimwe witwa Youssouf Ouedraogo, uri muri komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Bene yatangaje ko hasohotse Bibiliya Ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rw’Ikimure. Yayitangaje muri gahunda yabaye imbonankubone mu murwa mukuru wa Burukinafaso witwa Ouagadougou. a Hari n’abandi benshi bo mu yindi mijyi bayikurikiye bakoresheje ikoranabuhanga. Iyo gahunda yakurikiranywe n’abantu barenga 1,730. Icyo gihe abari bahari bahawe kopi z’icapye kandi ni iya elegitoronike yahise ishyirwa k’urubuga.
Ururimi rw’Ikimure ruvugwa n’abantu barenga miliyoni 8, baruvuga nk’Ururimi kavukire kandi nirwo rurimi ruvugwa cyane muri. Nanone rukoreshwa no mu bindi bihugu bituranye na Burkinafaso urugero nka Kotedivuwari, Gana, Mali, Senegali, na Togo.
Ni ubwa mbere Abahamya ba Yehova basohoye Bibiliya yuzuye mu rurimi kavukire rwo muri Burkinafaso. Nubwo hari izindi Bibiliya zari zarahinduwe mu rurimi rw’Ikimure, nta n’imwe yari irimo Izina bwite ry’Imana ariryo Yehova.
Hari umuhinduzi wavuze ati: “Hari ibitabo bibamo imigani myinshi byagoranye kubihindura kubera ko iyo migani itaba mu rurimi rw’Ikimure, urugero nk’igitabo cy’Imigani n’Indirimbo za Salomo. Ariko tumaze kubihindura twatunguwe no kubona ukuntu ubutumwa burimo bwumvikana cyane!”
Ni ukuri twishimanye n’abavandimwe bacu bavuga ururimi rw’Ikimure kubera iyi mpano nziza cyane Yehova yabahaye.—Yakobo 1:17.
a Ibiro by’Ishami bigenzura umurimo muri Burkinafaso biba muri Bene.