Soma ibirimo

16 KANAMA 2019
DANIMARIKE

Abahamya ba Yehova bafunguye indi nzu ndangamurage ya Bibiliya muri Danimarike

Abahamya ba Yehova bafunguye indi nzu ndangamurage ya Bibiliya muri Danimarike

Muri Nyakanga 2019, Abahamya ba Yehova bafunguye inzu ndangamurage igaragaza amateka ya Bibiliya. Iyo nzu iri ku biro by’Abahamya biri muri Sikandinaviya, biherereye mu mugi wa Holbæk, muri Danimarike, ku birometero bigera kuri 65, uvuye i Copenhagen. Iyo nzu igaragaza amateka y’“Izina ry’Imana na Bibiliya muri Sikandinaviya.”

Muri iyo nzu, uhasanga Bibiliya zidakunze kuboneka kandi zizwi cyane zo mu rurimi rw’Ikidanwa, Igiferowe, Ikigurunilandi, Igisilande, Ikinyanoruveje, Igisami n’indimi zivugwa muri Suwede. Ubu hamaze kugeramo Bibiliya zirenga 50.

Imwe muri zo, ni Bibiliya y’umwimerere yo mu mwaka wa 1541, yitiriwe Gustav Vasa. Ni yo Bibiliya ya mbere yuzuye yasohotse mu rurimi ruvugwa muri Sikandinaviya. Iyo Bibiliya ni yo yifashishijwe mu gushyiraho amategeko agenga ikibonezamvugo n’amagambo yo mu rurimi rw’Igisuwede. Nanone ni na yo yifashishijwe mu gutegura umwandiko wa Bibiliya yo mu rurimi rw’Igisuwede, yasohotse nyuma y’indi myaka 300.

Bibiliya y’umwimerere yo mu mwaka wa 1541, yitiriwe Gustav Vasa

Indi Bibiliya idasanzwe iboneka muri iyo nzu, ni iyasohotse mu mwaka wa 1550 (Christian III Bible). Ni yo Bibiliya ya mbere yuzuye yari mu rurimi rw’Ikidanwa. Iyo Bibiliya yagize uruhare runini mu guteza imbere ururimi rw’Ikidanwa, kandi yamenyekanye cyane mu Majyaruguru y’u Burayi.

Bibiliya y’umwimerere yasohotse mu mwaka wa 1550 (Christian III Bible)

Erik Jørgensen, wo ku biro by’Abahamya ba Yehova byo muri Sikandinaviya, yaravuze ati: “Iyi nzu ndangamurage ya Bibiliya, igaragaza agaciro gakomeye k’Ijambo ry’Imana n’izina ryaryo rikomeye, ari ryo Yehova.”