Soma ibirimo

23 MATA 2020
EKWATERI

Abahamya ba Yehova bo muri Ekwateri bakomeje kubwiriza bibereye mu ngo zabo

Abahamya ba Yehova bo muri Ekwateri bakomeje kubwiriza bibereye mu ngo zabo

Abavandimwe na bashiki bacu bo hirya no hino ku isi, bakomeje gushakisha ubundi buryo bwo kubwiriza muri iki gihe k’icyorezo cya Koronavirusi. Abahamya bo muri Ekwateri bakomeje kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bakoresheje uburyo butandukanye.

Mu mugi wa Ambato, umubwiriza w’imyaka irindwi afatanyije na nyina, yoherereje abarimu be ubutumwa kuri terefoni. Bumwe muri ubwo butumwa bwagiraga buti: “Mwaramutse mwari. Nkwandikiye ngira ngo nkugezeho ubutumwa buhumuriza kubera ibi bihe bigoye turimo. Mu Byahishuwe 21:4, Bibiliya itubwira ko mu gihe kiri imbere tuzagira ubuzima bwiza. Nkoherereje ahantu wakanda ukabona ibindi bisobanuro.”

Umwe muri abo barimu yaramushubije ati: “Urakoze mukobwa mwiza. Nubwo ukiri muto uravuga amagambo arimo ubwenge.” Undi mwarimu yaramushimiye maze amubaza niba yabona Igitabo cy’amateka ya Bibiliya mu buryo bwa eregitoroniki. Uwo mwarimu yavuze ko yahoze afite icyo gitabo ariko yari yaragitije undi munyeshuri. Uwo mubwiriza ukiri muto yamubwiye ashobora kukivana ku rubuga rwa jw.org.

Umugabo n’umugore we batuye mu mugi wa Quevedo bashakishije mu bantu bafite muri terefoni zabo batari Abahamya, maze baboherereza ubutumwa bugira buti: “Ndi Umuhamya wa Yehova. Iki cyorezo cyugarije igihugu cyacu n’isi yose cyatumye tudashobora kubwiriza ku nzu n’inzu, ariko twifuzaga kuganira na we dukoresheje ikoranabuhanga rya videwo.”

Benshi bemeye ko bavugana. Hari umugore wari waranze kuvugana n’Abahamya igihe bamusuraga, washimiye uwo mugabo n’umugore ko bagerageza guhumuriza abantu. Uwo mugore yavuze ko iki cyorezo kimuhangayikishije cyane. Bahise boherereza uwo mugore Nimukanguke!, No. 1 2020, ifite umutwe uvuga ngo “Ihumure ku bantu bahangayitse,” iri mu ifayiri ya PDF. Igihe bongeraga kuvugana, uwo mugore yababwiye ko yakunze iyo gazeti kandi ko yari yarayisomye inshuro nyinshi.

Mushiki wacu ufite ubumuga bwo kutumva witwa Johana wo mu ntara ya Santo Domingo de los Tsáchilas, yanditse ibaruwa akoresheje ibishushanyo. a Hanyuma yafotoye iyo baruwa ayoherereza abantu bose batumva yari afite muri terefoni ye. Icyakora mu bantu yoherereje ibaruwa harimo umugore wumva. Uwo mugore yahise amwandikira amubaza ibibazo byinshi. Mushiki wacu w’umupayiniya wumva witwa Rhonda yashubije uwo mugore, kubera ko Johana atashoboraga kubisobanukirwa.

Uwo mugore wari ushimishijwe yabwiye Rhonda ko yatangajwe n’ibyo Johana yari yashushanyije. Yibazaga niba hari indi mirongo yo muri Bibiliya isobanura ibirimo biba ku isi muri iki gihe. Rhonda yamusomeye muri Luka 21:10, 11 kandi amwoherereza ahantu yakanda akabona videwo ivuga ngo: Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho? n’indi ivuga ngo: Kuki Imana yaremye isi? Uwo mugore yifuza ko bazakomeza kuganira.

Nk’uko intumwa Pawulo yakomeje ‘guhamiriza abantu iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’ igihe yari afunzwe, abavandimwe bacu na bo bakomeje gukoresha uburyo bwose babonye, bakabwiriza nubwo badashobora kuva mu ngo zabo.—Ibyakozwe 28:23.

a Abantu benshi batumva gusobanukirwa amagambo yanditse birabagora cyane. Ni yo mpamvu ababwiriza benshi babwiriza mu ifasi ikoresha ururimi rw’amarenga batandika amagambo, ahubwo bashushanya ibyo bashaka kuvuga.