Soma ibirimo

Abavandimwe na bashiki bacu baje kwakira abantu baje gusura akazu k’ibitabo kanditseho ngo: “Igitabo cya kera ariko kigifite agaciro”

24 UGUSHYINGO 2023
EKWATERI

Igitabo cya kera ariko kigifite agaciro cyerekanywe mu imurika mpuzamahanga ry’ibitabo muri Ekwateri

Igitabo cya kera ariko kigifite agaciro cyerekanywe mu imurika mpuzamahanga ry’ibitabo muri Ekwateri

Kuva ku itariki ya 20 kugeza ku ya 24 Nzeri 2023, i Guayaquil muri Ekwateri, habereye imurika mpuzamahanga rya cyenda ry’ibitabo. Iryo murika ryabereye mu mujyi wa Guayaquil ahitwa Expoplaza, ryitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 30.000. Abavandimwe bakoze akazu ko kwerekaniramo ibitabo kari kanditseho amagambo ashishikaje agira ati: “Igitabo cya kera ariko kigifite agaciro.” Ayo magambo yagaragazaga ukuntu ubutumwa bwo muri Bibiliya bufitiye akamaro abantu bose, yaba abakuru cyangwa abato. Hari nyandiko ziri mu ndimi zitandukanye, urugero nk’Igishinwa cy’Ikimandare, Icyongereza, Igiporutugali, Igikicuwa (Chimborazo), Igikicuwa (Imbabura) n’Icyesipanyoli. Abavandimwe na bashiki bacu bagera ku 150 ni bo bifatanyije muri iyo gahunda. Hatanzwe inyandiko zirenga 700 ku bantu bashimishijwe basuye ako kazu, kandi abantu benshi babasuye baberetse uko babona izindi ngingo zishobora kubashishikaza ku rubuga rwa jw.org.

Mushiki wacu ari kwereka umuntu uko yakuraho igitabo ku rubuga rwa jw.org

Hari umugabo ufite abana b’ingimbi waje kuri ako kazu, abwira abavandimwe ko ahangayikishijwe n’ibibazo abana be bahanganye na byo. Abavandimwe bamubwiye ko Bibiliya ari igitabo kitajya gita agaciro kandi ko gishobora gufasha abakiri bato guhangana n’ibibazo bahura na byo. Uwo mugabo bamuhaye ibitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, umubumbe wa 1 n’uwa 2, maze aravuga ati: “Ntabwo nari nzi ko muri iri murika ndi bubonemo ibitabo bifite agaciro nk’ibi.”

Hari umugore waje gusaba Bibiliya. Yavuze ko yahuye n’Abahamya ba Yehova gake cyane, bitewe n’uko aba ahantu harindwa cyane. Hari mushiki wacu wamuhaye Bibiliya, anamusobanurira gahunda tugira yo kwigisha abantu Bibiliya. Nyuma yaho, uwo mugore yaje gusaba ko Abahamya bamusura akoresheje urubuga rwa jw.org.

Abahamya babiri bari kubwiriza umugabo wabasuye

Umuvandimwe witwa Diego, wifatanyije muri iyo gahunda yaravuze ati: “Nubwo hari benshi babonye ikirango cya jw.org gusa, hari ubutumwa basigaranye. Nta gushidikanya ko iri murika ryabafashije kwibonera ko Bibiliya igifite agaciro kenshi muri iki gihe.”

Twishimiye ko abavandimwe na bashiki bacu bo muri Ekwateri bafashije abantu kumenya inama zirangwa n’ubwenge zo muri Bibiliya, ari cyo gitabo cya kera kuruta ibindi byose ariko kigifite agaciro.—Imigani 3:21.