24 KAMENA 2019
EKWATERI
Ikoraniro mpuzamahanga rifite umutwe uvuga ngo “Urukundo ntirushira!” ryabereye i Guayaquil, muri Ekwateri
Itariki: 14-16 Kamena 2019
Aho ryabereye: Sitade iri i Guayaquil muri Ekwateri
Indimi: Ururimi w’amarenga rwo muri Ekwateri, Icyongereza n’Icyesipanyoli
Abateranye: 53.055
Ababatijwe: 702
Abaje baturutse mu bindi bihugu: 5.300
Ibiro by’Abahamya byatumiwe: Amerika yo Hagati, Arijantine, Boliviya, Esipanye, Kazakisitani, Kiba, Kolombiya, Koreya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Miyanimari, Moludaviya, Polonye, u Bubiligi
Inkuru z’ibyabaye: José Francisco Cevallos, umuyobozi w’ikipe ya Barcelona ari na yo ikoresha iyo sitade, yaravuze ati: “Nta kibazo twigeze tugirana namwe, haba muri iri koraniro ryo muri uyu mwaka ndetse no mu yandi yaribanjirije. Mu makoraniro yanyu yose, tuba tubitezeho imyifatire myiza no kugira gahunda. Nzi neza ko gutegura ibintu nk’ibi bitoroshye, ariko mubikora neza pe! Muri abantu beza, murajijutse, mugira ikinyabupfura kandi mukorera kuri gahunda. Ahubwo iyaba imigi yose n’ibihugu byaberagamo amakoraniro y’Abahamya ba Yehova.”
Abashyitsi bifotoza igihe bari basuye Beteli
Abavandimwe na bashiki bacu bo muri icyo gihugu, bajyanye n’abashyitsi kubwiriza
Abashyitsi baturutse mu bihugu bitandukanye baririmba ku munsi wa mbere w’ikoraniro
Abavandimwe na bashiki bacu 702 bashya babatizwa
Abashyitsi baje mu ikoraniro barimo bagira ibyo bandika
Abashyitsi baca amarenga yo mu Gikoreya, avuga ngo turabakunda
Umuvandimwe Kenneth Cook, wo mu Nteko Nyobozi atanga disikuru isoza ku wa Gatandatu
Abari mu murimo w’igihe cyose wihariye, bapepera abateranye ku munsi wa nyuma w’ikoraniro
Abavandimwe na bashiki bacu bo muri icyo gihugu barimo basusurutsa abashyitsi mu birori byari byateguwe