Soma ibirimo

Abahamya ba Yehova batanze ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu gihe mu gihugu cya Ekwateri hari habereye imikino

26 UKUBOZA 2022
EKWATERI

Umurimo wihariye wo kubwiriza wakozwe mu gihugu cya Ekwateri

Umurimo wihariye wo kubwiriza wakozwe mu gihugu cya Ekwateri

Ku itariki ya 29 Ukwakira 2022, mu mujyi wa Guayaquil ho mu gihugu cya Ekwateri, habereye imikino ya nyuma y’igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byo muri Amerika y’Epfo, icyo gikombe cy’umupira w’amaguru kikaba cyitwa Copa Libertadores. Abahamya ba Yehova bagera ku 1.500 bifatanyije muri gahunda yihariye yo gutangaza ubutumwa bwiza bakoresheje utugare mu minsi yabanjirije iyo mikino na nyuma yayo.

Abavandimwe bashyize utugare tugera ku 135 mu duce tugera kuri 45 two mu mujyi dukunda guhuriramo abantu benshi. Ababwiriza benshi bagize icyo bahindura ku ngengabihe yabo kugira ngo babone uko bifatanya muri iyo gahunda yihariye yo kubwiriza. Bitewe n’uko hari abashyitsi babarirwa mu bihumbi bavuye muri Burezili bazanywe no kureba iyo mikino, bamwe mu bavandimwe na bashiki bacu bize amagambo make yo mu Giporutugali kugira ngo bashobore kubwiriza abavuga urwo rurimi.

Uwo murimo bakoze wagize icyo ugeraho. Urugero, hari umunsi ababwiriza batanze ibitabo bigera kuri 796. Mu minsi yose Abahamya ba Yehova bamaze muri iyo gahunda, batanze ibitabo bigera ku 5.139. Iyo gahunda yamaze iminsi icumi, irangira ku itariki ya 2 Ugushyingo.

Umuvandimwe Davide del Monte, wari uhagarariye iyo gahunda yagize ati: “Kuba abavandimwe na bashiki bacu baragiraga ubuntu kandi bakakirana urugwiro ababaga baje ku tugare, byatumye abashyitsi benshi bifotozanya na bo. Abandi bo babashimiye ukuntu bakora umurimo kuri gahunda n’ukuntu babaga bambaye neza kandi bakeye, ndetse bababwira ko ibitabo batangaga byari bikenewe.”

Hari umugore wegereye akagare maze aravuga ati: “Nabamenye nkiri kure. Ibyo mukora birivugira. Umurimo wanyu urihariye rwose.”

Birumvikana ko imihati yashyizweho kugira ngo uwo murimo wihariye wo kubwiriza ukorwe, yahesheje Yehova ikuzo, kubera ko ubwenge bwe ari bwo ‘bwumvikanishiriza ijwi ryabwo ku karubanda, bugahamagarira mu mahuriro y’imihanda yuzuyemo urusaku.’—Imigani 1:20, 21.