7 NZERI 2021
EKWATERI
Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegekonshinga rwo muri Ekwateri rwafashe umwanzuro urengera Abahamya ba Yehova
Ku itariki ya 24 Kanama 2021, Abahamya ba Yehova bo muri Ekwateri batsinze urubanza rutazibagirana. Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegekonshinga rwo muri icyo gihugu, rwemeje ko abayobozi barengereye umudendezo wo kuyoboka Imana w’abasangwabutaka bo mu gace ka San Juan de Ilumán mu ntara ya Imbabura. Umwanzuro w’urwo rukiko watumye Abahamya ba Yehova babona umudendezo wabo wo kuyoboka Imana, cyanecyane ababa mu duce dutuyemo abasangwabutaka kandi ushobora no kuzakoreshwa no mu bindi bihugu.
Mu mwaka wa 2014, abayobozi bagiye ku kibanza cy’Abahamya ba Yehova, maze bahagarika ku ngufu imirimo yo kubaka Inzu y’Ubwami yahakorerwaga. Nanone babujije abavandimwe na bashiki bacu guteranira hamwe no kubwiriza ku nzu n’inzu. Abavandimwe bahise bageza icyo kibazo mu rukiko. Icyakora abacamanza babiri bo mu Rukiko rw’Ibanze bemeje ko uburenganzira bw’Abahamya ba Yehova butigeze burengerwa.
Abavandimwe bamaze gukora uko bashoboye kose ngo icyo kibazo gikemukire mu nkiko z’ibanze ariko bikanga, biyemeje kukigeza mu Rukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegekonshinga, akaba ari rwo Rukiko rw’Ikirenga muri icyo gihugu. Urwo rukiko rwemeje ko inkiko z’ibanze zarengereye umudendezo w’Abahamya wo kuyoboka Imana. Nanone rwategetse abayobozi n’abacamanza gukurikirana amasomo azabafasha gushyira mu gaciro ku birebana n’amadini ndetse n’iby’umuco. Ikindi kandi urwo rukiko rwasabye abayobozi gufasha abaturage bo mu mico itandukanye n’amadini kubana neza ariko by’umwihariko bakubaha ibikorwa by’Abahamya ba Yehova.
Philip Brumley umuvugizi w’Abahamya ba Yehova yaravuze ati: “Nibyo koko tuzirikana ko uburenganzira bw’abasangwabutaka burinda umuco wabo, ariko nanone ntibagombye kubwitwaza ngo barengere uburenganzira bw’ibanze bw’abandi baturage.”
Abahamya ba Yehova bo mu gace ka San Juan de Ilumán bishimiye umwanzuro urukiko rwafashe.
Dushimishwa no kwibonera ‘ukuboko kwa Yehova’ mu gihe abavandimwe na bashiki bacu bahabwa n’inkiko umudendezo wo kuyoboka Imana.—Imigani 21:1.