Soma ibirimo

29 MATA 2016
EKWATERI

Umutingito muri Ekwateri

Umutingito muri Ekwateri

Ku itariki ya 16 Mata 2016, umutingito ukomeye cyane uri ku gipimo cya 7.8, wibasiye igihugu cya Ekwateri mu gace kari ku nkengero z’inyanja ya Pasifika. Uwo mutingito ndetse n’iya wukurikiye yangije ibintu byinshi kandi ihitana abantu basaga 650. Nubwo amazu y’ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova yo muri Ekwateri atangiritse, amazu menshi y’Abahamya bo muri icyo gihugu yarasenyutse. Amakuru duheruka yerekana ko hari Umuhamya umwe w’umugore wahasize ubuzima. Abahamya bapakiye ibyokurya n’amazi meza mu makamyo babijyana mu gace kibasiwe n’umutingito. Ibiro by’ishami byahise bishyiraho komite ebyiri z’ubutabazi kugira ngo zigenzure imirimo yo kwita ku bibasiwe n’umutingito kandi izo komite zashyizeho ahantu habiri hatangirwa imfashanyo, ari ho mu mugi wa Pedernales n’uwa Manta. Nanone intumwa enye ziturutse ku biro by’ishami zasuye ako karere kugira ngo zihumurize abibasiwe n’uwo mutingito.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000

Ekwateri: Marco Brito, tel. +593 98 488 8580