Soma ibirimo

Bamwe mu bavandimwe na bashiki bacu b’indahemuka bari bafungiye muri Eritereya ndetse n’abagifunzwe

25 UKWAKIRA, 2024
ERITEREYA

Hashize imyaka 30 Abahamya ba Yehova bo muri Eritereya batotezwa

Hashize imyaka 30 Abahamya ba Yehova bo muri Eritereya batotezwa

Mu myaka 30 ishize, Abahamya ba Yehova bo muri Eritereya bahuye n’ibitotezo bikaze. Kuva mu mwaka wa 1994, abavandimwe na bashiki bacu barenga 270 bafunzwe barengana kandi bakorerwa iyica rubozo bazira ukwizera kwabo. Ubu Abahamya 64 barafunzwe kandi nta n’umwe muri bo wahamijwe icyaha cyangwa ngo akatirwe igifungo.

Ku itariki ya 25 Ukwakira 1994, Perezida wa Eritereya yatanze itegeko ryambura Abahamya ba Yehova bose bo muri Eritereya ubwenegihugu

Ku itariki ya 25 Ukwakira 1994, perezida wa Eritereya, Isaias Afwerki, yavuze ko Abahamya ba Yehova bose bo muri icyo gihugu bambuwe ubwenegihugu. Ibyo byatewe n’uko Abahamya bo muri icyo gihugu banze kwivanga mu bikorwa bya politike cyangwa ibya gisirikare. Nubwo Abahamya ba Yehova batangiye guhura n’ibitotezo mbere y’umwaka wa 1994, iryo tegeko yatanze ryatumye ibitotezo byiyongera cyane. Ibyo byatumye abavandimwe na bashiki bacu benshi bafungwa kandi bakorerwa ibikorwa bibi mu gihe cy’imyaka igera kuri 30 yakurikiyeho.

Hagati y’ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2020 n’ukwa Gashyantare 2021 igihe hafungurwaga Abahamya 32 byasaga n’aho ibintu bigiye guhinduka. Ariko si ko byagenze. Hari Abahamya barenga 20 basigaye muri gereza kandi gufunga abavandimwe na bashiki bacu ntibyahagaze. Mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri 2024, abapolisi bateye urugo rwarimo abantu bagera kuri 25 bari bateranye batuje kugira ngo bige Bibiliya, maze barabafunga. Muri abo bafunzwe harimo umubyeyi urengeje imyaka 80, mushiki wacu ufite inda y’amezi atandatu n’abana babiri. Abo bana baje gufungurwa ariko abakuru bajyanywe muri gereza ya Mai Serwa.

Abenshi mu bafunzwe bazira ukwizera kwabo muri Eritereya bahuye n’ibitotezo bikomeye kandi babaho nabi cyane. Umuvandimwe Negede Teklemariam wamaze imyaka 26 afunzwe, yaravuze ati: “Twabaga duhambirijwe imigozi, dufashwe nabi n’abacungagereza, dukubitwa inkoni nyinshi cyane kandi dukoreshwa imirimo y’agahato. Babaga bifuza ko twapfa.” Ikibabaje ni uko abavandimwe bacu bane bapfuye bitewe n’ukuntu bafashwe nabi muri gereza kandi hari n’abandi batatu bapfuye nyuma gato yo gufungurwa.

Ndetse n’abavandimwe na bashiki bacu badafunzwe bahura n’ibibazo bikomeye. Urugero, hari benshi birukanywe ku kazi, birukanwa mu mazu yabo, kandi ntibemerewe gukora ingendo bisanzuye, kuko bambuwe ubwenegihugu. Bamwe muri bo bagiye batukwa kandi bakibasirwa n’abaturanyi babo ndetse bagatotezwa n’abategetsi kubera ko bativanga muri politike. Nanone kandi Abahamya bakiri bato babuzwa kurangiza amashuri ya ngombwa kuko leta isaba abanyeshuri bose bashaka kurangiza amashuri gukora imyitozo ya gisirikare.

Tubabazwa cyane n’ukuntu Abahamya bo muri Eritereya bakomeje gutotezwa. Ariko twizeye ko Yehova yita ku bavandimwe na bashiki bacu bo muri Eritereya bakomeje gushikama, nubwo bamaze imyaka myinshi batotezwa. Twese abagize umuryango wa Yehova dukomeje gusenga dusaba ko Yehova afasha abo bavandimwe na bashiki bacu guhangana “n’ibigeragezo bikomeye” cyane bahura na byo kubera ukwizera kwabo.—1 Petero 4:12-14.