Soma ibirimo

Umuvandimwe Tesfazion Gebremichael amaze imyaka 11 afungiwe muri Eritereya

26 UKWAKIRA 2022
ERITEREYA

Komisiyo mpuzamahanga yita ku burenganzira mu by’idini yo muri Amerika yasabye ko Umuhamya wa Yehova wo muri Eritereya ufite imyaka 80 afungurwa

Komisiyo mpuzamahanga yita ku burenganzira mu by’idini yo muri Amerika yasabye ko Umuhamya wa Yehova wo muri Eritereya ufite imyaka 80 afungurwa

Komisiyo mpuzamahanga yita ku burenganzira mu by’idini yo muri Amerika, yavuze ko ihangayikishijwe n’umuvandimwe Tesfazion Gebremichael umaze imyaka 11 afungiwe muri Eritereya. Ibinyujije ku rubuga rwayo, iyo komisiyo yavuze ko “ubu Gebremichael agejeje imyaka 80 kandi ibyo bituma irushaho guhangayikira ubuzima bwe bwo muri gereza.” Ku itariki ya 7 Ukwakira 2022, komiseri muri Komisiyo mpuzamahanga yita ku burenganzira mu by’idini yo muri Amerika yasabye ko umuvandimwe Gebremichael yafungurwa.

Ku itariki ya 20 Nyakanga 2011 ni bwo abayobozi bafashe umuvandimwe Gebremichael bamuziza ko yabwiye abandi ibyo yizera. Nubwo yavukiye muri Eritereya, ntakiri umuturage w’icyo gihugu bitewe nuko kuva mu mwaka 1994, leta yatse Abahamya ba Yehova ubwenegihugu.

Umuvandimwe Gebremichael yabaye Umuhamya wa Yehova muri Mutarama 1971. Abantu bazi ko ari umugabo urangwa n’urukundo, ugira neza kandi w’umunyamahoro. Mu mwaka wa 1974 ni bwo yashakanye na Lemlem. Na we ni Umuhamya wa Yehova. Bafite abana bane n’abuzukuru batanu.

Mushiki wacu Lemlem yaravuze ati: “Nubwo mpangayikishijwe n’ubuzima bw’umugabo wanjye aho afungiwe, nkumbuye uburyo yanyitagaho kandi akangaragariza urukundo. Nzi neza ko Yehova azakomeza kumuba hafi. Nishimira kuba umugabo wanjye akomeje kubera Yehova indahemuka. Gutekereza ku magambo yo mu Mubwiriza 10:4 bituma nkomeza gutuza nubwo umuryango wacu uhanganye n’icyo kigeragezo.”

Eritereya yatangiye gutoteza Abahamya ba Yehova mu mwaka wa 1991. Nubwo kuva mu Kuboza 2020 kugeza muri Gashyantare 2021 hafunguwe Abahamya ba Yehova 32, abandi bagera kuri 20 baracyafunzwe. Kandi nubwo bafunzwe nta gihe kizwi bazafungurirwa. Bitewe n’uko nta buryo na bumwe bashobora gukurikirana ikibazo cyabo mu nkiko, baba biteze ko bazafungwa ubuzima bwabo bwose.

Imiryango myinshi mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, yamaganye uburyo leta ya Eritereya irengera uburenganzira bw’Abahamya kandi isaba leta gukemura icyo kibazo. Mu mwaka wa 2016, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Riharanira Uburenganzira bw’Ikiremwa Muntu muri Eritereya, ryavuze ko uburyo abayobozi b’icyo gihugu batoteza Abahamya ba Yehova ndetse n’abandi ari icyaha “icyaha gikorerwa inyoko muntu.”

Kuba umuvandimwe Gebremichael akomeje gufungwa bigaragaza ibikorwa by’ubugome leta ikomeje gukorera Abahamya harimo n’abageze mu zabukuru. Kuva mu mwaka wa 2011, hamaze gupfa Abahamya bane baguye muri gereza, abandi batatu bo bapfuye bamaze kurekura bitewe n’uko bafashwe nabi igihe bari bafunzwe.

Abayobozi ba Eritereya banze icyifuzo Abahamya ba Yehova babagejejeho cyo kuganira kuri icyo kibazo.

Dusenga dusabira abavandimwe na bashiki bacu bagifunzwe bazira akarengane. Twizeye tudashidikanya ko Yehova azakomeza kubafasha.—Abaheburayo 13:3.