Ibintu byihariye byabaye mu mateka ya Eritereya
Muri MATA 2014—Abayobozi ba Eritereya bafashe kandi bafunga Abahamya barenga 120 (harimo abagabo, abagore n’abana) bazira ko bagiye mu materaniro; abenshi bagiye bafungurwa nyuma yaho
Ku itariki ya 8 NYAKANGA 2008—Abayobozi bagabye ibitero ku ngo z’Abahamya no ku kazi kabo maze bafata Abahamya 24
Muri GICURASI 2002—Leta yafunze amadini yose uretse amadini 4 yemewe na leta
Ku itariki ya 25 UKWAKIRA 1994—Perezida yaciye iteka ryo kwambura ubwenegihugu Abahamya ba Yehova hamwe n’uburenganzira bw’ibanze bw’ikiremwamuntu
Ku itariki ya 17 NZERI 1994—Abayobozi bafashe Paulos Eyassu, Isaac Mogos na Negede Teklemariam kandi nta cyo babashinja
Mu mwaka wa 1994—Abayobozi ba leta batangiye gufata no gufunga Abahamya ba Yehova
Ku itariki ya 27 MATA 1993—Eritereya yatangaje ko yabonye ubwigenge kandi ko itakiyoborwa na Etiyopiya
Mu mwaka wa 1954—Itsinda rito ry’Abahamya ba Yehova ryatangiye ibikorwa byo gusenga