Soma ibirimo

14 MATA 2022
ESIPANYE

Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya yabonetse mu rurimi rw’Igikatalani

Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya yabonetse mu rurimi rw’Igikatalani

Ku itariki ya 2 Mata 2022, umuvandimwe Alberto Rovira, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Esipanye yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rw’Igikatalani, iri mu bwoko bwa elegitoronike. Abahamya ba Yehova bakoresha ururimi rw’Igikatalani bari muri Andorra no mu duce dutandukanye two muri Esipanye, nko mu birwa bya Balearic, Catalonia na Valencia bakurikiranye iyo porogaramu bari kumwe n’abandi bagera ku 3.000 bayikurikiraniye kuri JW Stream. Kopi zicapye z’iyo Bibiliya nshya zizohererezwa amatorero mu mezi ari imbere.

Ahagana mu kinyejana cya 13 ni bwo abahinduzi batangiye gusohora Bibiliya mu rurimi rw’Igikatalani. Imwe muri Verisiyo yihariye ya Bibiliya yo mu Gikatalani yitwa Rhymed Bible yasohotse hagati y’umwaka wa 1282 n’uwa 1325. Irimo ibitabo 18 byo muri Bibiliya byanditse mu buryo bw’ibisigo, ku buryo bifasha abantu kwibuka ibyo basomye.

Abavandimwe na bashiki bacu bakurikiye iyo porogaramu bari ku Nzu y’Ubwami yo mu gace k’iwabo

Bibiliya nyinshi zo mu Gikatalani zikoresha imvugo ya kera, ku buryo kuyisobanukirwa bigoye. Naho izindi zo zakuyemo izina ry’Imana Yehova cyangwa ugasanga ibizikubiyemo bidahuje n’ukuri.

Igihe umuvandimwe Rovira yatangaga disikuru yaravuze ati: “Dushobora kwizera ko iyi Bibiliya yumvikanisha Ijambo ry’Imana mu buryo buhuje n’ukuri mu rurimi rwacu kavukire.”

Twishimiye ko abantu bavuga ururimi rw’Igikatalani bazungukirwa mu buryo bwuzuye biturutse ku mbaraga z’Ijambo ry’Imana.—Abaheburayo 4:12.