Soma ibirimo

27 GICURASI 2020
ESIPANYE

Ibaruwa yanditswe n’umuforomo

Ibaruwa yanditswe n’umuforomo

Muri ibi bihe by’icyorezo, Abahamya benshi bagiye bandikira abaturanyi babo amabaruwa yo kubahumuriza. Umuhamya witwa Josué Laporta n’umugore we, Vanesa, bandikiye abaganga n’abarwayi bo mu bitaro byo mu mugi wa Barcelona, muri Esipanye bivura COVID-19, ibaruwa yo kubahumuriza. Hari umuforomo wandikiye abo Bahamya asubiza iyo baruwa. Hasi aha hari ibyo yavuze muri iyo baruwa, kandi yemeye ko tubitangaza no kugira icyo tubihinduraho. a

Ndi umuforomo . . . nanditse mu izina rya [twahisemo kutagaragaza izina rye], umukecuru w’imyaka 97. Twamusomeye ibaruwa yanyu muri iki gitondo. Ubundi abakozi bacu bafata amabaruwa muri rusange bakagenda bayatanga nta kindi bashingiyeho, ariko iyi yo sinzi niba nayiguyeho mu buryo bwa tombora. Iyi baruwa yatumye abantu babiri, [barwaye] nange . . . , tubona ko burya hariho ibyiringiro. Hari [umurwayi] ushaje cyane wambwiye ko mbere y’uko apfa yifuza kubaza Josué iki kibazo: “Ese nange ufite imyaka 97, amasezerano yo muri Bibiliya arandeba?”

Muri iki gitondo nagerageje kumarana na we iminota icumi musomera bimwe mu biri ku rubuga mwagaragaje mu ibaruwa. Yatangaye cyane, asabwa n’ibyishimo, ibintu tutari twarigeze tubona mbere hose. Nyuma namweretse videwo ivuga ngo: “Kuki Yesu yapfuye?

Nange nasomye agatabo [“Nimukanguke!”] kavuga ku mihangayiko, kandi kamfashije kwihanganira ibi bihe turimo. Nk’uko namwe mubizi ntibyoroshye.

Bagenzi bange dukorana, nta muganga w’inzobere mu by’ihungabana bafite wo kubaganiriza, ariko ibyo mwavuze mu ibaruwa dushobora kubibona igihe icyo ari cyo cyose kandi tukabitekerezaho. Iki cyorezo nikirangira, nizeye ko nzababona mukambwira ibindi nifuza kumenya, kuri iyo si izaba imeze neza. Sinabona uko nshimira Imana yatumye ibaruwa yanyu iza ku munsi nakoze, nange nkayigeza mu cyumba [cy’umurwayi].

Nizeye ko umuryango wanyu umeze neza kandi ko ibyiringiro mufite bibafasha guhangana n’ibi bihe bikomeye turimo, ugereranyije n’abandi nkatwe. Mbashimiye ko mwafashe umwanya mugatekereza ku bantu [abarwayi] nange. Nubwo tutarwaye, mwatumye twongera guseka nk’uko byari bimeze mu byumweru bitandatu bishize.

Mbashimiye mbikuye ku mutima.

Amagambo nk’ayo yo gushimira atuma tugira imbaraga zo gukomeza kubwiriza muri ibi bihe by’icyorezo. Dusenga Yehova tumusaba ko amagambo tuvuga tubwiriza yahumuriza abandi.—Imigani 15:23.

a Ibaruwa ye yanditswe mu Cyesipanyoli.