26 NYAKANGA 2019
ESIPANYE
Ikoraniro mpuzamahanga rifite umutwe uvuga ngo: “Urukundo ntirushira!” ryabereye i Madrid muri Esipanye
Itariki: 19-21 Nyakanga 2019
Aho ryabereye: Sitade ya Wanda Metropolitano i Madrid, muri Esipanye
Indimi: Icyongereza, Icyesipanyoli n’Ururimi rw’amarenga rwo muri Esipanye
Abateranye: 52.516
Ababatijwe: 434
Abaje baturutse mu bindi bihugu: 6.300
Ibiro by’ishami byatumiwe: Alubaniya, Amerika yo Hagati, Arijantine, Bulugariya, Gana, Hongiriya, Kanada, Koreya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Peru, République Dominicaine, Siloveniya, Tayiwani, Turukiya n’U Buholandi
Inkuru y’ibyabaye: César López, uhagarariye hoteli yari icumbikiye abashyitsi, yaravuze ati: “Twagiranye ibihe byiza rwose. Ikintu kirimo kivugwa cyane n’abakozi bacu, ni ukuntu abashyitsi banyu barangwa n’akanyamuneza n’ikinyabupfura. Ntekereza ko byatewe n’uko babanje kwiga iyi nsanganyamatsiko [“Urukundo ntirushira”] mbere y’uko baza. Bagaragarije buri wese mu bari muri iyi hoteli urwo rukundo. Tuzishimira kongera kubabona hano.”
Abavandimwe na bashiki bacu bakirana urugwiro abashyitsi ku kibuga k’indege cya Adolfo Suárez Madrid-Barajas
Bashiki bacu n’abashyitsi barimo batanga impapuro z’itumira mu mugi wa Madrid
Abashyitsi barimo binjira aho ikoraniro ryabereye, ari benshi
Abashyitsi barimo bapepera abateranye nyuma ya porogaramu yo ku wa Gatanu
Abana bari muri kamwe mu duce twakurikiranye ikoraniro berekana ko bishimiye Bibiliya yasohotse. Iyo Bibiliya ivuguruye yatangarijwe i Madrid ku wa Gatanu, hamwe n’ahandi hantu 11 muri Esipanye
Akanyamuneza kari kose kuri umwe mu bantu 434 babatijwe muri iryo koraniro
Abari mu murimo w’igihe cyose wihariye basezeye abateranye babapepera, ku munsi wa nyuma w’ikoraniro.
Abavandimwe na bashiki bacu bakoma amashyi mu gihe k’ikoraniro
Umuvandimwe Gerrit Lösch, wo mu Nteko Nyobozi, aramukanya n’umwe mu bari mu murimo w’igihe cyose wihariye, nyuma y’ikoraniro
Bashiki bacu barimo babyina imbyino gakondo zo muri Esipanye, mu birori byari byateguwe