5 UKUBOZA 2023
ESIPANYE
Imurika ridasanzwe rigaragaza ibyabaye ku Bahamya bo muri Esipanye bafunzwe bazira kwanga kujya mu gisirikare
Kuva ku itariki ya 14 Ukwakira kugeza ku ya 16 Ukuboza 2023, habaye imurika rifite umutwe uvuga ngo: “Bafunzwe bazira umutimanama wabo.” Ayo magambo yagaragaye kuri gereza ya La Modelo, ubu akaba ari inzu ndangamurage iri i Barcelone muri Esipanye. Iryo murika ryari rigamije kwereka abantu, harimo abategetsi n’abarimu, ukuntu Abahamya ba Yehova bakiri bato bagaragaje ukwizera, bakanga kwivanga muri politike.
Iryo murika ryerekanaga amateka y’abavandimwe bo muri Esipanye kuva mu myaka ya 1930, ubwo batangiraga gufungwa bazira ko banze kujya mu gisirikare. Mu myaka ya 1960 na 1970, umubare w’abavandimwe bari bafunze wageze hafi ku 1.000 kandi abarenga 40 muri bo bafungiwe muri iyo gereza ya La Modelo.
Muri iryo murika basobanuye impamvu Abahamya ba Yehova banze kujya mu gisirikare kubera imyizerere yabo n’uko ubuzima bw’abo Bahamya bakiri bato bwari bumeze muri gereza. Kubera ukuntu abo bavandimwe bagaragaje ubutwari mu gihe cy’imyaka myinshi, mu mwaka wa 1984 abategetsi bo muri Esipanye bafashe umwanzuro w’uko abantu bafite uburenganzira bwo kutajya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo.
Mu birori byo gutangiza iryo murika, umwarimu wigisha amateka witwa Miguel Ángel Plaza yahawe umwanya ngo agire icyo avuga. Yavuze ko yigeze kuvugana na bamwe mu Bahamya ba Yehova bafungiwe muri gereza ya La Modelo. Yavuze ibijyanye n’imyitwarire yabo agira ati: “Nta n’umwe muri bo wigeze yitotombera ibyamubayeho muri iyo gereza ndetse nta n’uwigeze avuga ibyo abacungagereza bamukoreye. Buri wese yabaga amwenyura igihe yavugaga ibyamubayeho.” Nanone umwe mu bari muri ibyo birori, ni umuvandimwe wafungiwe muri iyo gereza witwa Fernando Trepat. Yaravuze ati: “Na n’ubu nizera ntashidikanya ko amahame ya Bibiliya yamfashije gufata umwanzuro mwiza, nubwo hashize imyaka irenga 50 nywufashe. Na n’ubu sinicuza umwanzuro nafashe, ahubwo no muri iki gihe ni wo nafata.”
Umuvandimwe David Báidez, wari uhagarariye ibyo birori yaravuze ati: “Nubwo iri murika ryerekana ibintu byabayeho kera, na n’ubu hari ahantu ibintu nk’ibyo birimo kuba. Hari Abahamya ba Yehova bagera kuri 200, bari mu bihugu bitandukanye bafunzwe bazira ibyo bizera.”
Twishimira ukuntu abavandimwe bo muri Esipanye babaye indahemuka kandi bakihangana mu gihe cy’imyaka myinshi. Nanone dukomeje gusenga dusabira abavandimwe bafunze no muri iki gihe.—Abaheburayo 13:3.