Soma ibirimo

Inyubako ya Palacio de las Cortes iri i Madrid muri Esipanye, aho inama y’abadepite ibera

24 Gicurasi 2023
ESIPANYE

Leta ya Esipanye yakuriyeho Abahamya ba Yehova imisoro

Leta ya Esipanye yakuriyeho Abahamya ba Yehova imisoro

Ku itariki ya 26 Mata 2023, Leta ya Esipanye yahinduye itegeko rigenga imisoro mu gihugu. Iryo tegeko rizafasha Abahamya ba Yehova bo muri Esipanye.

Umwanzuro Leta yafashe watumye umuryango wacu utazongera kwishyura imisoro wacibwaga ku nyubako ukoresha muri Esipanye. Nanone ibyo bizatuma abatanga impano batazongera gucibwa imisoro kuri izo mpano. Ikindi kandi bagendeye ku mwanzuro w’Urukiko Rw’uburayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, hemejwe ko Abahamya ba Yehova ari idini rizwi.

Umuvandimwe Joan Comas (ibumoso), wari uhagarariye ibiro by’ishami byo muri Esipanye, ari kumwe na Bwana Félix Bolaños (iburyo), ukora muri perezidansi

Nubwo Abahamya ba Yehova bo muri Esipanye bari barahawe ubuzima gatozi muri Kamena 2006, nta bwo bari barakuriweho imisoro nk’uko bimeze ku y’andi madini. Abavandimwe bacu basabaga kenshi ko bahabwa uburenganzira nk’ubw’andi madini. Mu buryo butunguranye ku itariki ya 24 Mata 2023, abayobozi bo muri perezidansi batumiye mu nama abavandimwe bahagarariye Abahamya ba Yehova muri Esipanye. Muri iyo nama babamenyesheje ko bagiye guhindura itegeko rirebana n’imisoro ku miryango idaharanira inyungu, kandi ko ibyo binareba Abahamya ba Yehova. Nyuma y’iminsi ibiri ku itariki ya 26 Mata 2023, inama y’abadepite yemeje ko iryo tegeko rihinduka. Biteganyijwe ko iryo tegeko rizatangira gukurikizwa muri Kamena 2023.

Dushimishijwe nuko uwo mwanzuro uzatuma abavandimwe bacu bo muri Esipanye, barushaho gukorera Yehova mu mudendezo.—Abafilipi 1:7.