19 NZERI 2022
ESIPANYE
Umushinga wo kuvugurura inyubako z’ibiro by’ishami byo muri Esipanye uzafasha cyane urwego rw’ubuhinduzi
Ibiro by’ishami byo muri Esipanye biherutse kurangiza umushinga wo kuvugurura imwe mu nyubako z’ibiro. By’umwihariko iyo nyubako izakoreshwa n’urwego rushinzwe ubuhinduzi. Kuvugurura ibyo biro biri mu mushinga munini uteganyijwe kuzarangira mu mwaka wa 2025.
Nanone iyo nyubako irimo isomero rishobora kujyamo ibitabo bigera ku 4000 bizajya byifashishwa n’abahinduzi. Iryo somero ririmo ibitabo bitaboneka mu buryo ba elegitoronike.
Umuvandimwe John Bursnall, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami, yaravuze ati: “Imirimo ikorerwa ku biro by’ishami bya Esipanye yagiye ihinduka cyane mu myaka 25 ishize. Aho gukomeza kwibanda ku bikorwa byo gucapa n’ububiko, ubu hanasigaye hakorerwa imirimo y’ubuhinduzi bw’Icyesipanyoli, ururimi rw’amarenga yo muri Esipanye no gushyira umwandiko mu nyandiko isomwa n’abatabona mu ndimi nyinshi zo mu Burayi. Iyo ni yo mpamvu dukeneye kongera ibiro. Nta gushidikanya ko uyu mushinga uzadufasha gushyigikira abavandimwe na bashiki bacu bo hirya no hino ku isi.”
Imirimo yo kuvugurura yatangiriye ku nyubako enye z’amacumbi. Uyu mushinga uzakenera abavolonteri bagera kuri 200. Kugira ngo abakozi babone aho kuba, mu kibanza cy’ibiro by’ishami hubatswe amacumbi y’agateganyo yimukanwa agera kuri 70.
Muri Esipanye umubare w’ababwiriza ukomeje kwiyongera. Ubu hari ababwiriza bagera ku 120.530 kandi abagera kuri 23.565 ni abapayiniya b’igihe cyose. Muri icyo gihugu umubare w’ababwiriza bari mu murimo w’igihe cyose wagiye wiyongera cyane mu mwaka ushize.
Tuzi neza ko Yehova azakomeza gushyigikira uyu mushinga wo kwagura izo nyubako, kugira ngo ziheshe ikuzo izina rye ryera.—Zaburi 61:8.