Soma ibirimo

8 KANAMA 2023
ETIYOPIYA

Igitabo cya Matayo cyasohotse mu rurimi rw’Igisidama n’urw’Ikiwolayita

Igitabo cya Matayo cyasohotse mu rurimi rw’Igisidama n’urw’Ikiwolayita

Ku itariki ya 23 Nyakanga 2023, umuvandimwe Lemma Koyra, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Etiyopiya, yatangaje ko Bibiliya—Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo, yasohotse mu rurimi rw’Igisidama n’urw’Ikiwolayita mu buryo bwa elegitoronike. Iryo tangazo ryatangiwe mu materaniro yihariye yabereye ku Nzu y’Amakoraniro iri Addis Ababa muri Etiyopiya. Muri ayo materaniro hari hateranye abantu bagera ku 1.800 naho abandi barenga 12.669 bayakurikirana bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo na sheni za televiziyo. Bibiliya yo mu bwoko bwa elegitoronike yahise ishyirwa ku rubuga rwa jw.org no kuri porogaramu ya JW Library. Mu mezi ari imbere, amatorero azaba yabonye Bibiliya icapye.

Ururimi rw’Ikiwolayita n’urw’Igisidama zivugwa cyane n’abantu batuye mu majyepfo ya Etiyopiya. Ikipe ihindura mu rurimi rw’Ikiwolayita yashyizweho mu mwaka wa 2005 naho ihindura mu rw’Igisidama ishyirwaho mu mwaka wa 2007. Ayo makipe yombi akorera ku biro byitaruye by’ubuhinduzi biri mu duce buri rurimi ruvugwamo.

Abavandimwe na bashiki bacu bavuga ururimi rw’Igisidama bishimiye igitabo cya Matayo

Nubwo hari Bibiliya zuzuye ziboneka muri izo ndimi, kuzibona ntibyoroshye kandi zirahenda. Hari umuhinduzi wagize icyo avuga ku bintu bikunze kuba ku bavandimwe na bashiki bacu bavuga ururimi rw’Igisidama, yaravuze ati: “Amatorero menshi usanga afite Bibiliya imwe. Mu gihe cy’amateraniro umuntu uri gutanga ikiganiro ni we uyikoresha. Ubwo rero iyo umuntu ashaka gusoma Bibiliya ku giti cye ajya kuyisomera ku Nzu y’Ubwami kuko aba ariho iri. Kuba twabonye iki gitabo cya Matayo mu rurimi rw’Igisidama bizadufasha kujya dusomera Ijambo ry’Imana mu ngo zacu.”

Abavandimwe na bashiki bacu bavuga ururimi rw’Ikiwolayita bishimiye igitabo cya Matayo

Umuhinduzi wo mu rurimi rw’Ikiwolayita, yagaragaje ko yishimira kuba Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya yumvikana neza. Yaravuze ati: “Muri Matayo 28:19, hari Bibiliya igaragaza Umwuka wera nk’aho ari umuntu. Ibyo byatumaga igihe turi mu murimo wo kubwiriza tumara igihe dusobanura itandukaniro riri hagati ya Data, Umwana n’umwuka wera. Icyakora Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya yo, ihuje n’ukuri kandi isobanura neza ko umwuka wera ari imbaraga z’Imana. Ndizera ntashidikanya ko iki gitabo cya Matayo kizahindura byinshi mu murimo wo kubwiriza.”

Kuba Bibiliya—Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo, yasohotse mu rurimi rw’Igisidama n’urw’Ikiwolayita, ni gihamya idashidikanywaho igaragaza ko ubutumwa bwiza buri kuboneka mu ‘mahanga yose, mu miryango yose no mu ndimi zose.’—Ibyahishuwe 14:6.