Soma ibirimo

13 WERURWE 2019
ETIYOPIYA

Umuhamya waguye mu mpanuka y’indege

Umuhamya waguye mu mpanuka y’indege

Ku Cyumweru, tariki ya 10 Werurwe, indege y’ikompanyi yo muri Etiyopiya yakoze impanuka nyuma gato yo guhaguruka mu murwa mukuru w’icyo gihugu, Addis Ababa. Abagenzi bose 157 bari muri iyo ndege, bahitanywe n’iyo mpanuka.

Tubabajwe no kubamenyesha ko harimo na mushiki wacu witwa Rosemary Mumbi. Uwo mushiki wacu w’imyaka 66 yari umupayiniya w’igihe cyose mu itorero rya Roma Manzoni Inglese ryo mu Butaliyani.

Twifatanyije n’ababuze ababo muri iyo mpanuka. Dutegerezanyije amatsiko umunsi w’umuzuko, ubwo tuzongera kubona abagaragu ba Yehova b’indahemuka bose harimo na mushiki wacu Mumbi.—Ibyahishuwe 20:13.