7 MUTARAMA 2021
FIJI
Inkubi y’umuyaga yiswe Yasa yibasiye Fiji
Aho yabereye
Fiji
Ikiza
Ku wa Kane, tariki ya 17 Ukuboza 2020, inkubi y’umuyaga ikaze yiswe Yasa yibasiye ikirwa cyo muri Fiji kitwa Vanua Levu, kikaba ari cyo cya kabiri mu bunini
Mu mateka ya Fiji, Yasa ni yo nkubi y’umuyaga ya kabiri yashegeshe icyo kirwa. Uwo muyaga wari ku muvuduko w’ibirometero 260 ku isaha
Mu duce twagezweho n’icyo kiza hari amatorero n’amatsinda nibura 30
Ingaruka zageze ku bavandimwe na bashiki bacu
Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wakomeretse
Amakuru yahise atangwa avuga ko imiryango 20 yavanywe mu byayo
Iyo nkubi y’umuyaga yangije imyaka myinshi, kandi ababwiriza 430 bo muri ako gace ahanini batunzwe n’ubuhinzi
Ibyangiritse
Amazu 10 yarasenyutse
Amazu 25 yarangiritse
Inzu y’Ubwami 1 yarangiritse bidakabije
Ibikorwa by’ubutabazi
Ibiro by’ishami byo muri Fiji, byashyizeho komite eshatu zishinzwe ubutabazi. Izo komite zahaye abo babwiriza amazi yo kunywa, imyenda, ibyokurya n’amahema. Nanone zafashije abavanywe mu byabo kubona amacumbi
Abahagarariye ibiro by’ishami byo muri Fiji n’abagenzuzi b’uturere bo muri ako gace barimo barasura abo babwiriza kugira ngo babahumurize
Abakora ibikorwa by’ubutabazi n’abahumuriza abo babwiriza, bose bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Nubwo iyo nkubi y’umuyaga yatumye abavandimwe na bashiki bacu batakaza ibintu byinshi, bibonera ko amagambo yo muri Zaburi ya 46:1 ari ukuri. Agira ati: “Imana ni yo buhungiro bwacu.”