Soma ibirimo

15 MUTARAMA 2013
FIJI

Inkubi y’umuyaga ya Evan yibasiye ibirwa byo mu majyepfo ya Pasifika

Inkubi y’umuyaga ya Evan yibasiye ibirwa byo mu majyepfo ya Pasifika

Ahagana ku itariki ya 15 Ukuboza 2012, inkubi y’umuyaga uri ku rwego rwa 4 yibasiye igihugu cya Fiji n’ibirwa bya Samowa. Iyo nkubi y’umuyaga bavuze ko ari yo nkubi ikaze yibasiye ibirwa bya Fiji kuva mu myaka 70 ishize, yatumye abantu babarirwa mu bihumbi bava mu byabo, kandi yangiza ibikorwa remezo. Hari umunyamakuru wagereranyije ibyangijwe n’iyo nkubi y’umuyaga n’ibyangijwe na tsunami ikaze cyane yo mu wa 2009.

Abahamya ba Yehova bavuze ko nta n’umwe muri bo wahitanywe n’iyo nkubi y’umuyaga cyangwa ngo imukomeretse. Icyakora yangije amazu menshi y’Abahamya ba Yehova. Muri Fiji, imibare ya mbere igaragaza ko amazu 80 y’Abahamya yangiritse cyangwa agasenyuka. Abahamya 47 bo ku kirwa cyo muri Samowa cyitwa Upolu bavanywe mu byabo n’iyo nkubi y’umuyaga.

Abavanywe mu byabo muri Samowa, bacumbikiwe mu mazu yo muri ako gace Abahamya ba Yehova bateraniramo no mu miryango y’abandi Bahamya. Ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova muri Ositaraliya, byashyizeho gahunda yo gukomeza gutabara abagwiririwe n’amakuba muri Samowa. Ku itariki ya 18 Ukuboza, hatanzwe ibyokurya n’ibikoresho by’isuku bihabwa amatorero ane yo muri ako gace, kandi ibiro by’ubuhinduzi by’Abahamya ba Yehova byagize uruhare mu gutanga amazi meza. Nanone hari itsinda ry’Abahamya ryasannye amazu yangiritse, rikoresha n’imashini kugira ngo zisohore amazi n’ibyondo byari byuzuye mu mazu. Mu birwa bya Fiji, abari bagwiriwe n’amakuba bitaweho na za komite z’ubutabazi zigizwe n’Abahamya babyitangiye. Muri iki gihe izo komite zirimo zirasuzuma ibikenewe kugira ngo hafashwe Abahamya batakaje imyaka yabo bitewe n’iyo nkubi y’umuyaga.

Tevita Sadole, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Fiji yaravuze ati “dufite akazi kenshi tugomba gukora nyuma y’iyi nkubi y’umuyaga, ariko twiteguye kugakora. Twiteguye gufasha abagize imiryango yacu n’abaturanyi bacu mu minsi ya vuba aha.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, Urwego Rushinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000

Ositaraliya: Donald MacLean, tel. +61 2 9829 5600

Fiji: Tevita Sadole, tel. +679 330 4766