3 MATA 2019
FILIPINE
Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya yasohotse mu ndimi eshatu zivugwa muri Filipine
Muri Mutarama 2019, muri Filipine habaye amakoraniro yihariye yari arimo umuvandimwe Mark Sanderson wo mu Nteko Nyobozi, kandi hasohotse Bibiliya mu Gicebuwano, Igitagaloge n’Ikiwarawarayi. Bibiliya yo mu Gicebuwano yasohotse ku itariki ya 12 Mutarama, mu ikoraniro ryabereye mu mugi wa Lapu-Lapu. Ku munsi ukurikiyeho, hasohotse Bibiliya yo mu Kiwarawarayi mu ikoraniro ryabereye mu mugi wa Leyte. Nanone ku itariki ya 20 Mutarama, hasohotse Bibiliya yo mu Gitagaloge mu ikoraniro ryabereye mu Nzu y’Amakoraniro iri mu mugi wa Quezon.
Hari n’abandi bari bateraniye mu Mazu y’Ubwami abarirwa mu magana bakurikiranye ayo makoraniro, bose bahawe Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya zigera ku 163.000.
Dean Jacek ukora ku biro by’Abahamya byo muri Filipine yaravuze ati: “Bibiliya yo Gicebuwano no mu Gitagaloge yaravuguruwe, kandi kuyihindura muri buri rurimi byatwaye imyaka irenga itatu. Abavuga ururimi rw’Ikiwarawarayi bari bafite Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo gusa, ubwo rero ni ubwa mbere bari babonye Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya yuzuye. Kuyihindura byatwaye imyaka itanu.”
Abantu bagera kuri 60 ku ijana bo muri Filipine bavuga Igicebuwano, Igitagaloge cyangwa Ikiwarawarayi. Muri bo harimo Abahamya bagera ku 160.000 n’abigishwa ba Bibiliya 197.000. Nanone hari abandi bakomoka muri Filipine ariko baba ahandi, bashimishwa no gusoma iyo Bibiliya muri izo ndimi.
Donica Jansuy, uteranira mu itorero rikoresha Igitagaloge muri Amerika, amaze kubona iyo Bibiliya yaravuze ati: “Bibiliya yo mu Gitagaloge irimo imvugo yumvikana neza, ku buryo ibyo usoma bigukora ku mutima; uba wumva ari nk’aho urimo uvugana na Yehova.”
Abahamya ba Yehova bamaze guhindura Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya, yuzuye cyangwa ibice byayo, mu ndimi zigera ku 179. Dushimira Yehova we watumye Ijambo rye rihindurwa mu ndimi zivugwa n’abavandimwe na bashiki bacu, hamwe n’abandi bantu bagezaho ubutumwa—Ibyakozwe 13:48.