Soma ibirimo

Imwe mu nzu 195 z’abavandimwe zangiritse bikomeye

18 UGUSHYINGO 2019
FILIPINE

Imitingito yibasiye amagepfo ya Filipine

Imitingito yibasiye amagepfo ya Filipine

Kuva ku itariki ya 16 Ukwakira 2019, imitingito yaje yikurikiranya yibasiye amagepfo ya Filipine, ihitana abantu 21, abandi 400 barakomereka kandi abarenga 35.000 bava mu byabo. Itatu muri iyo mitingito yari iri hejuru y’igipimo cya 6. Nyuma y’aho hakomeje kumvikana indi mitingito idakomeye. Nubwo nta Muhamya n’umwe wahitanywe na yo, hari mushiki wacu wakomeretse bidakabije.

Amazu y’Ubwami ane hamwe n’amazu y’abavandimwe 195 yarangiritse bikomeye, kandi hari n’andi Mazu y’Ubwami 9 n’amazu y’abavandimwe 351 yangiritse bidakabije. Abenshi mu bavandimwe bacu baba mu mahema kuko kuba mu mazu yabo biteje akaga.

Ibiro by’ishami byo muri Filipine byashyizeho komite ebyiri zishinzwe ubutabazi, kugira ngo zigenzure imirimo yo gutabara abibasiwe n’ibiza. Nanone byohereje abavandimwe batandatu, harimo batatu bari muri Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Filipine kugira ngo basure abagwiririwe n’ibyo biza kandi babahumurize.

Dusenga Yehova tumusaba ko yakomeza gufasha abavandimwe bacu bibasiwe n’iyo mitingito.—Zaburi 70:5.