Soma ibirimo

13 UKUBOZA 2019
FILIPINE

Imvura nyinshi muri Filipine

Imvura nyinshi muri Filipine

Ku itariki ya 2 Ukuboza 2019, inkubi y’umuyaga yari ivanze n’imvura yiswe Kammuri, nanone Abanyafilipine bise Tisoy, yateje inkangu mu ntara ya Bicol iherereye mu magepfo ya Luzon. Nubwo nta Muhamya wa Yehova n’umwe wapfuye cyangwa ngo akomereke, hari amazu 108 y’Abahamya yangiritse bikomeye, naho andi 478 arangirika byoroshye. Uretse n’ibyo kandi, hari Amazu y’Ubwami 15 yangiritse.

Kubera ko ibyangiritse ari byinshi, Komite y’ibiro by’ishami bya Filipine byashyizeho komite umunani zishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, zo gufasha abagwiririwe n’ibiza babahumuriza kandi bakabaha ibyo bakeneye.

Dusenga Yehova dusabira abo bavandimwe bacu bo muri icyo gihugu, nk’uko umwanditsi wa zaburi yanditse agira ati: “Yehova agusubize ku munsi w’amakuba yawe. . . . Akoherereze gutabarwa guturuka ahera.”—Zaburi 20:1, 2.