5 KANAMA 2024
FILIPINE
Imyuzure yangije byinshi muri Filipine
Mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2024, umuyaga witwa Typhoon Gaemi a wayogoje agace k’uburengerazuba bw’Inyanja ya Pasifika. Nubwo umuyaga ukomeye utageze muri Filipine, wateje imvura nyinshi, imyuzure n’inkangu mu mujyi wa Manila no mu duce two hafi yaho. Ugereranyije abantu babarirwa muri miriyoni 4 n’ibihumbi 800 bahuye n’ibibazo byinshi kubera iyo myuzure. Abantu barenga 600.000 bavuye mu byabo kandi abagera kuri 39 bahitanywe n’ibyo biza.
Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu
Nta n’umwe mu bavandimwe na bashiki bacu wapfuye cyangwa ngo akomereke
Ababwiriza 155 bavanywe mu byabo ariko abenshi bamaze gusubira mu ngo zabo
Amazu 2 yarasenyutse
Amazu 11 yarangiritse cyane
Amazu 42 yarangiritse bidakabije
Amazu y’Ubwami 11 yarangiritse bidakabije
Ibikorwa by’ubutabazi
Hashyizweho Komite z’Ubutabazi 6 kugira ngo ziyobore ibikorwa byo gufasha abahuye n’ibiza
Abagenzuzi basura amatorero hamwe n’abasaza b’itorero barimo guhumuriza abantu bahuye n’imyuzure kandi bakabafasha kubona ibyo bakeneye
Dukomeje gusenga dusabira abahuye n’ibyo biza, kandi dushimira Yehova we utuma tugira umutekano kuko afasha abavandimwe na bashiki bacu.—Yesaya 33:6.
a Uwo muyaga witwa Super Typhoon Carina wo muri Filipine.