Soma ibirimo

Zimwe mu ngo z’Abahamya zangijwe n’inkubi y’umuyaga.

22 MUTARAMA 2019
FILIPINE

Inkubi y’umuyaga idasanzwe yibasiye Filipine iteza inkangu n’umwuzure

Inkubi y’umuyaga idasanzwe yibasiye Filipine iteza inkangu n’umwuzure

Ku itariki ya 29 Ukuboza 2018, inkubi y’umuyaga yiswe Usman yateje inkangu ku kirwa cya Samar, akaba ari cyo kirwa cya gatatu kinini muri Filipine. Iyo nkubi y’umuyaga yatumye hagwa imvura nyinshi kandi iteza inkangu n’umwuzure. Yahitanye abantu 25, abandi 42 barakomereka. Nanone amazu agera ku 22.835 yarangiritse.

Amakuru dukesha ibiro by’ishami byo muri Filipine avuga ko nta Muhamya n’umwe wahitanywe n’ibyo biza. Icyakora, amazu atatu y’Abahamya yarasenyutse naho andi ane arangirika. Nanone hari Inzu y’Ubwami yangiritse. Hashyizweho Komite Ishinzwe Ubutabazi iyobowe n’ibiro by’ishami kugira ngo ifashe abibasiwe n’ibyo biza kubona ibintu by’ibanze bakeneye n’icumbi.

Twizeye tudashidikanya ko abavandimwe bacu bibasiwe n’ibyo biza bazakomeza kwiringira Yehova kuko ari we uzatuma bashikama kandi bagakomera.—1 Petero 5:10.