Soma ibirimo

2 MUTARAMA 2020
FILIPINE

Inkubi y’umuyaga ivanze n’imvura yibasiye Filipine

Inkubi y’umuyaga ivanze n’imvura yibasiye Filipine

Ku itariki ya 24 Ukuboza 2019, inkubi y’umuyaga ivanze n’imvura, yiswe Phanfone, ari na yo Abanyafilipine bise Ursula, yateje inkangu mu ntara ya Samara y’Iburasirazuba. Nta Muhamya yahitanye cyangwa ngo akomereke. Icyakora, amazu y’Abahamya 464 n’Amazu y’Ubwami 6 yarangiritse. Ibiro by’Ishami bya Filipine byashyizeho Komite Zishinzwe Ubutabazi eshanu kugira ngo zikurikirane ibikorwa byo gufasha abavandimwe bagwiririwe n’ibyo biza kandi babahumurize.

Iyo nkubi y’umuyaga, ni iya 21 yibasiye Filipine mu mwaka wa 2019. Ikindi nanone hari imitingito iherutse kwibasira amagepfo y’icyo gihugu. Ibyo byatumye hashyirwaho Komite Zishinzwe Ubutabazi 18, ngo zigoboke abahuye n’ibyo biza.

Turashimira abo bavandimwe bacu bo muri Filipine bakomeje kwihangana, bakishingikiriza ku Mana y’ukuri Yehova, ‘ifite urukundo rurangwa n’ubwuzu akaba n’umunyambabazi.’—Yakobo 5:11.