20 MUTARAMA 2020
FILIPINE
Muri Filipine ikirunga cyatanze ibimenyetso by’uko gishobora kuruka
Ku itariki ya 12 Mutarama 2020, ni bwo ikirunga cya Taal kiri ahitwa Batangas muri Filipine, cyagaragaje ibimenyetso by’uko gishobora kuruka, gisuka ibintu bimeze nk’ivu mu kirere bigera ku birometero 14. Abayobozi bategetse ko abantu babarirwa mu bihumbi baturiye icyo kirunga, ari na cyo kikiruka muri icyo gihugu, bimurirwa ahantu hafite umutekano.
Kugeza ubu hari abavandimwe basaga 500 bamaze guhungishirizwa ahantu hari umutekano, ni ukuvuga ku Mazu y’Ubwami cyangwa mu mazu y’Abahamya ba Yehova. Nta Muhamya wa Yehova n’umwe wapfuye cyangwa ngo akomereke. Komite y’ibiro by’Abahamya yo muri icyo gihugu yahise ishyiraho Komite Ishinzwe Ubutabazi kugira ngo ikurikirane ibyo abavuye mu byabo bakeneye.
Dusenga dusabira abavandimwe na bashiki bacu bo muri Filipine, kugira ngo bakomeze kwiringira Yehova we “buhungiro n’imbaragaza zacu.”—Zaburi 46:1-3.