Soma ibirimo

Amazu y’Abahamya yangijwe n’umuriro, mu mugi wa Taguig na Metro Manila

21 GICURASI 2019
FILIPINE

Muri Filipine inkongi y’umuriro yatwitse amazu

Muri Filipine inkongi y’umuriro yatwitse amazu

Muri Werurwe 2019, inkongi y’umuriro yibasiye Filipine itwika amazu 128 yo mu mugi wa Calbayog, ku kirwa cya Samar. Nanone muri Gashyantare hari indi nkongi y’umuriro yibasiye umugi wa Taguig, ku kirwa cya Luzon. Amazu arindwi y’Abahamya ba Yehova yarahiye arakongoka. Abahamya bavanywe mu byabo n’uwo muriro bacumbikiwe na bagenzi babo b’Abahamya.

Ibiro by’Abahamya byahise bishyiraho gahunda yo gutanga ibyokurya, amazi n’imyambaro. Abasaza b’amatorero yo muri ako gace basuye Abahamya bibasiwe n’inkongi y’umuriro, kugira ngo babahumurize kandi babafashe. Komite Zishinzwe Ubutabazi ebyiri, zifatanyije n’abakora mu Rwego Rushinzwe Ubwubatsi n’Ibishushanyo mbonera, barimo baritegura kubakira Abahamya bibasiwe n’iyo nkongi.

Twiringiye ko Yehova azakomeza kubera ubuhungiro abo bavandimwe bacu bagezweho n’iyo nkongi y’umuriro.—Zaburi 62:8.