12 GICURASI 2020
FILIPINE
Nubwo afite ubumuga bwo kutumva no kutabona ntari wenyine
Umuhamya witwa Cynthia Pablo ni umukecuru w’imyaka 64 kandi ateranira mu itorero rikoresha ururimi rw’amarenga mu gace ka Panghulo muri Filipine. Ni umubwiriza utarabatizwa ufite ubumuga bwo kutumva no kutabona kandi ni umukene. Abana na bene wabo batari Abahamya mu gace gatuwe cyane ko mu mugi wa Valenzuela. Nubwo ibibazo bya Cynthia byarushijeho gukomera muri iki gihe k’icyorezo, Abahamya ba Yehova bateranira hamwe bamwitayeho.
Kuba Cynthia akuze bimwongerera ibyago byo kwandura indwara ya COVID-19. Iki cyorezo cyatumye mu gace atuyemo habura amazi, ku buryo adashobora kubona uko amesa imyenda ye. Mbere y’iki cyorezo, Abahamya bateranira hamwe bamumeseraga imyenda. Ariko ubu ntibishoboka kubera ingamba leta yafashe.
Umusaza w’itorero rye witwa Walter Ilumin, yabonye icyangombwa kimwemerera kugenda, maze akajya ajya gufasha Cynthia. Icyo cyagombwa cyahabwaga abantu bakora imirimo y’ingenzi gusa. Uretse kumumesera imyenda, nanone Walter amushyira ibyokurya n’ibindi bintu akeneye. Akurikiza amabwiriza yashyizweho na leta yo kwirinda icyorezo, harimo kwambara agapfukamunwa n’uturindantoki kandi agakaraba intoki kenshi.
Cynthia agaragaza ko ashimira abagize itorero, abohereza videwo ngufi zigaragaza ko abashimira. Umuvandimwe Walter ni we ugeza izo videwo ku bagize itorero.
Uwo musaza w’itorero, ni na we ukora urugendo agiye gufasha abagize itorero kumva inyigisho hifashishijwe uburyo bwo guca amarenga bugenewe abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona. Ubwo buryo butuma Cynthia atanga ibitekerezo buri gihe mu materaniro y’Umunara w’Umurinzi. Iyo abagize itorero babonye ukuntu ayitabira muri ibi bihe bigoye, birabashimisha cyane.
Tuzi neza ko Yehova ashimishwa no kubona ukuntu abamusenga bahumurizanya kandi bagafashanya ‘uko urya munsi ugenda wegereza.’—Abaheburayo 10:24, 25.