31 UKWAKIRA 2024
FILIPINE
Umuyaga wiswe Trami wibasiye igihugu cya Filipine
Ku itariki ya 21 Ukwakira 2024, umuyaga ukaze wiswe Trami a wangije ibintu byinshi muri Filipine. Uko uwo muyaga wakomezaga kwiyongera mu majyaruguru y’icyo gihugu, byatumye habaho inkubi y’umuyaga ikomeye iri ku muvuduko w’ibirometero 160 ku isaha. Imvura nyinshi yazanywe n’uwo muyaga yateje imyuzure n’inkangu kandi isenya amazu n’imihanda. Ibyo byatumye abantu basigara badafite amazi n’amashanyarazi. Ako gace kibasiwe n’uwo muyaga gatuwe n’abantu barenga miliyoni esheshatu, kandi abagera kuri miliyoni imwe bavanywe mu byabo. Hapfuye abantu bagera ku 126.
Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu
Ikibabaje ni uko hari mushiki wacu 1 wapfuye
Ababwiriza 747 bavanywe mu byabo
Amazu 7 yarasenyutse
Amazu 24 yarangiritse bikabije
Amazu 128 yarangiritse bidakabije
Amazu y’Ubwami 8 yarangiritse bidakabije
Ibikorwa by’ubutabazi
Abagenzuzi basura amatorero n’abasaza bo mu duce twahuye n’uwo muyaga, barimo gufasha abahuye n’ibiza kandi bakabahumuriza bakoresheje Ijambo ry’Imana
Hashyizweho Komite Zishinzwe Ubutabazi 5 kugira ngo ziyobore ibikorwa by’ubutabazi
Tubabajwe n’abantu bahitanywe n’iyo nkubi y’umuyaga hamwe n’ibyo yangije. Icyakora, dukomeza kubonera ihumure n’ibyiringiro mu masezerano yo muri Bibiliya avuga ko ibintu nk’ibyo bitazongera kubaho.—Yesaya 25:8.
a Uwo muyaga Abanyafilipine bawise Kristine.