Soma ibirimo

29 UKUBOZA 2017
FILIPINE

Filipine yibasiwe n’inkubi z’umuyaga ebyiri

Filipine yibasiwe n’inkubi z’umuyaga ebyiri

Ahagana mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza, muri Filipine habaye imiyaga ibiri ikaze yiswe Urduja (Kai-tak) na Vinta (Tembin) yateje umwuzure n’inkangu ituma abantu babarirwa mu bihumbi bakurwa mu byabo.

Iyo miyaga yangije Inzu z’Ubwami ebyiri n’inzu z’abavandimwe bacu esheshatu kandi imiryango 281 yavuye mu ngo zayo. Tubabajwe no kubamenyesha ko mushiki wacu umwe wari ufite imyaka 24 wo mu gace ka Lanao del Norte, yarohamye mu mazi yatejwe n’uwo mwuzure.

Abahamya ba Yehova bo muri ako gace, batanze imfashanyo z’ibanze. Abahagarariye ibiro by’ishami byo muri Filipine barimo baritegura gusura abagwiririwe n’ibyo biza kugira ngo babagezeho ubufasha, babatere inkunga kandi babahumurize.

Twifatanyije n’abagezweho n’ibyo biza bose ndetse n’abatakaje ababo. Twizeye ko Yehova azakomeza kubafasha no kubahumuriza akoresheje umwuka we wera n’umuryango we.—Zaburi 9:9; Yesaya 51:12.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000

Muri Filipine: Dean Jacek, +63-2-224-4444