Soma ibirimo

1 UGUSHYINGO 2016
FILIPINE

Abahamya bafashije abibasiwe n’imiyaga muri Filipine

Abahamya bafashije abibasiwe n’imiyaga muri Filipine

Abahamya ba Yehova bo muri Filipine barimo barafasha bagenzi babo ndetse n’abandi bibasiwe n’inkubi y’umuyaga yiswe Sarika n’indi yiswe Haima, yibasiye ikirwa cya Luzon giherereye mu majyaruguru ya Filipine, ku itariki ya 16 n’iya 19 Ukwakira 2016. Uwo muyaga wiswe Haima washyizwe ku gipimo cya 4, ni wo muyaga ukaze uherutse kwibasira icyo gihugu, kuva cyakwibasirwa n’inkubi y’umuyaga yiswe Haiyan mu mwaka wa 2013.

Nubwo icyo gihugu kirimo Abahamya ba Yehova bagera ku 200.000, nta n’umwe muri bo wigeze apfa cyangwa ngo akomerekere muri ibyo biza. Icyakora raporo zigaragaza ko iyo miyaga ikaze, imyuzure n’inkangu byatewe n’uwo muyaga wiswe Haima, byangije amazu y’Abahamya agera ku 1.058 n’amazu 43 Abahamya ba Yehova basengeramo, bakunze kwita Amazu y’Ubwami.

Ibiro by’Abahamya ba Yehova byo muri Filipine byashyize mu mugi wa Tuguegarao, wo ku kirwa cya Luzon, komite ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, kandi bikusanya imfashanyo y’ibyokurya n’amazi. Kugeza ubu, amakamyo umunani yuzuye imfashanyo amaze koherezwa mu duce twibasiwe. Nanone ibiro by’Abahamya byashyizeho gahunda yo kubaka amazu yo guturamo by’agateganyo no gusana Amazu y’Ubwami yangiritse.

Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ikorera ku cyicaro cyabo gikuru, igenzura imirimo y’ubutabazi ikoresheje amafaranga yatanzweho impano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, 1-718-560-5000

Muri Filipine: Dean Jacek, 63-2-224-4444