Soma ibirimo

14 UGUSHYINGO 2013
FILIPINE

Umuyaga udasanzwe wiswe Haiyan wibasiye Filipine

Umuyaga udasanzwe wiswe Haiyan wibasiye Filipine

MANILA, Filipine—Ku itariki ya 8 Ugushyingo 2013, umuyaga udasanzwe wiswe Haiyan (muri Filipine bita Yolanda), wibasiye Filipine. Uwo ni umwe mu miyaga ikaze kuruta iyindi yabayeho.

Ku itariki ya 13 Ugushyingo 2013, ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Filipine bikorera i Manila byemeje ko Abahamya 27 bapfuye. Amazu asaga 100 y’Abahamya hamwe n’amazu basengeramo atanu yarasenyutse.

Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ikorera ku cyicaro gikuru kiri i Brooklyn, muri leta ya New York, irimo gukora imirimo yo guhuza ibikorwa by’ubutabazi ku rwego mpuzamahanga. Mu rwego rwo kugoboka abari mu turere twagwiririwe n’ayo makuba, ibiro by’ishami byashyizeho imihati yo kubagezaho ibiribwa, amazi, imiti n’izindi mfashanyo. Ku cyumweru, tariki ya 10 Ugushyingo hari hamaze koherezwa amakamyo icumi yuzuye imfashanyo, kandi hari n’andi yagombaga guhaguruka bukeye bwaho.

Mbere y’aho gato ku itariki ya 15 Ukwakira 2013, Filipine yari yibasiwe n’umutingito wari ku gipimo cya 7,2 wishe abantu 218. Raporo zigaragaza ko uwo mutingito ukaze wahitanye Abahamya ba Yehova batatu, umwe akaba yaragwiriwe n’inkangu naho abandi babiri bagapfa mu gihe amazu yabo yabagwagaho. Uwo mutingito waje ukurikiranye n’inkubi y’umuyaga yiswe Nari, yibasiye Filipine ku itariki ya 12 Ukwakira 2013, ikica abantu 13.

Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ikoresha impano z’amafaranga agenewe umurimo wo kubwiriza ku isi hose mu gushaka imfashanyo zigenewe abagwiririwe n’amakuba. Nanone Inteko Nyobozi ireba abitangiye gukora imirimo bakenewe. Ikorana n’ibiro by’amashami byo hirya no hino ku isi kugira ngo byohereze abagabo n’abagore babishoboye bityo bajye kwifatanya mu bikorwa by’ubutabazi bafatanyije n’abategetsi b’uturere twibasiwe n’amakuba, kandi bakorane n’indi miryango y’abatabazi.

Umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Filipine, Dean Jacek, yaravuze ati “tubabajwe cyane n’abantu bose bishwe n’ibiza biherutse kuba. Abantu benshi bakeneye guhumurizwa, kuko hangiritse ibintu byinshi kandi abantu benshi bagahungabana. Tuzakora uko dushoboye kose dukomeze kugeza imfashanyo ku ncuti n’abaturanyi bacu, kandi dukomeze kubafasha mu buryo bw’umwuka.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu rwego rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000

Muri Filipine: Dean Jacek, tel. +63 2 411 6090